Uyu mukecuru witwa Fernanda Vandewalle, yaciwe Amayero 126,84. Inzego zamuciye ihazabu zigaragaza ko ubwa mbere hari ku wa 18 Ukuboza 2025, atwaye ageze ahitwa Farciennes, yagenze ku muvuduko wa kilometero 80 mu isaha mu gihe abahanyura bagomba kugenda ku muvuduko wa kilometero 70 ku isaha.
Ubwa kabiri bivugwa ko hari kuri 29 Ukuboza 2025 i Bruxelles, na bwo yarengeje umuvuduko wagenwe.
Fernanda Vandewalle ati “ubu sinkitwara imodoka none ni bwo nshiwe ihazabu. Ntabwo byumvikana.”
Uyu mukecuru yahise avuga ko atazishyura aya mafaranga kuko ubu igihe agezemo adafite ubushobozi bwo kujya ahantu kure.
7sur7 yanditse ko imodoka y’uyu mukecuru iba mu rugo rw’umukobwa we ndetse itagikoreshwa, n’ibiyaranga byose bikiyiriho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!