Itegeko rigenga imitangire y’iyi serivisi mu Bubiligi rigena ko nibura umugabo umwe aha intanga abagore batandatu gusa.
Uretse kuba iri tegeko ryarishwe, basanze uyu mugabo afite n’uturemangingo (genes) turimo kanseri bivuze ko abo bana bose bafite ibyago byo kurwara kanseri.
Minisitiri w’Ubuzima, Frank Vandenbroucke, yahise asaba ko izi serivisi zigenzurwa mu gihugu hose ngo harebwe uko zikora.
FAMHP ihatwa ibibazo yavuze ko yari ibizi ko hari ibibazo byabayeho mu gutanga intanga ndetse ko igiye gukurikirana iki kibazo.
Iyi serivisi yo gutanga intanga itangwa n’ikigo cy’Abanya-Denmark gitanga intanga hirya no hino mu Burayi.
Iki kigo si ubwa mbere gishinjwe gukoresha intanga z’umuntu umwe mu kubyara abana benshi kuko kigeze no gukoresha intanga z’umuntu umwe, abyara abana 63, muri bo 10 bamaze kurwara kanseri.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!