1. Umuhungu yashatse ko umukobwa bakundana afindura impano yamuzaniye, mu kumukopeza ati “Sheri (Chérie) ngaho impano nakuzaniye itangizwa na “I” ngaho tombora, nakuzaniye iki?
Umukobwa ati” Ni imishenete shu (chaînette)
Umusore; Oya switi (Sweet), ongera rimwe urabyishe
Umukobwa: Imikanzu nshuti
Umusore: Hahahahahah, urabyishe bebe (Baby)
Umukobwa:Imikweto, imikapu cyangwa Imiterefoni
Umusore: Byakunaniye ni iii…imi….neee…kee hahhahahaha
2. Nyirabuja wa Joriji yagize atya, arebe mu gacupa babikamo kirida asanga hasigayemo uduti tubiri, kamwe arakihaganyuza akandi agahereza umugabo we. N’umujinya mwishi ahamagara Joroji ati “Niko Joriji, izi kirida (Cure dent) naguze ejobundi zishize zite aka kanya? Iki ni ikigaragaza ko upfusha ubuza ibintu umuntu aba yaguze bimuhenze, cyangwa ugirango mba nazitoraguye?
Joriji ati: Mabuja, hoya rwose ndarengana sinapfusha ubusa ibikoresho bya hano kandi mumpemba neza, rwose njyewe kirida maze gukoresha mpita nyisubiza muri ako gacupa ukozemo.



















TANGA IGITEKEREZO