00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane i ’TRAPPIST-1’ mu Isanzure, ahabarizwa imibumbe irindwi irimo ifite ibimenyetso by’ubuzima

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 15 August 2024 saa 06:53
Yasuwe :

Abashakashatsi bemeza ko mu mibumbe irindwi igaragiye Inyenyeri yitwa ’TRAPPIST-1’ hagaragaramo itatu cyangwa ine ishobora guturwaho n’ibinyabuzima, kuko imiterere yayo yemerera amazi kuba yahaba.

Ubu ako Karere gafatwa nka hamwe mu hantu h’ingenzi mu Isanzure abantu bashobora guhanga amaso mu bushakashatsi burimbanyije bwo gushaka ahashoboka hose ibinyabuzima bishobora gutura.

Hizerwa ko uko abantu bazagira amahitamo menshi yo gutura ahandi hatari ku Isi, bizabafasha kurokoka ibyago byaba ku Isi.

Mu gihe hagikorwa ubushakashatsi bwimbitse hagenzurwa niba hari indi mibumbe itari Isi iba mu Karere kabarizwamo igaragiye Izuba (Solar system), yaba yarigeze guturwaho n’ibinyabuzima ku buryo byashingirwaho hatangwa icyizere cy’uko byazongera kuyituraho mu myaka izaza, inyigo zikomeje kwerekana n’imibumbe igaragiye inyenyeri ifite ibyo ihuza n’Isi.

Abashakashatsi bateguye ibikoresho byabo batera imboni ahashoboka hose mu Isanzure, hashobora kuba hafite ubutaka bubonekaho urutare, hafite ikirere kibamo ‘Oxygen’, hakaba n’amazi cyangwa kimwe muri byo.

Hejuru y’ibyo abashakashatsi banareba ku myaka ishize habayeho inyenyeri imurikira imibumbe basanzeho ibyo bisabwa, kuko uko iba imaze imyaka myinshi cyane ibayeho bitanga amahirwe yo kuba ikirere cy’iyo mibumbe cyaba ari cyiza ku binyabuzima, kuko haba hatekerezwa ko ibinyabutabire bihumanya byaba byaragishizemo.

Icyizere cyo gutura ku yindi mibumbe

Imibumbe irindwi igaragiye TRAPPIST-1 yose ifite ubutaka bubonekaho urutare, ndetse imwe muri yo ijya kungana n’Isi indi ikajya kungana na Mars.

TRAPPIST-1 imaze imyaka miliyari 7.6 ibayeho, ikaba iruta Izuba rimurikira Isi imyaka milyari 3 yose.

Uko kuba iyo nyenyeri imaze imyaka myinshi ibayeho, abashakashatsi bashimangira ko ari andi mahirwe yo kuba ikirere cy’iyo mibumbe iyigaragiye gishobora kuba cyiza ku binyabuzima, kuko yaba itacyohereza muri icyo kirere imirasire yagihumanya.

Kuri iyo ngingo ariko hasigara hibazwa niba ikirere cy’iyo mibumbe cyaba kitaramaze kwangirika.

Mu gihe ubushyuhe bwinshi bwakomeje kuba inzitizi ku kuba imibumbe yo mu Isanzure itaturwa, TRAPPIST-1 irakonja bigatuma n’imibumbe iyigaragiye itagira ubushyuhe buhanitse.

Abashakashatsi bagaragaza ko abantu batazi uko ubuzima bwatangiye n’aho bwahereye bityo ko bishoboka cyane kuba hari indi mibumbe itari Isi yaturwa.

Icyakora bemeza ko abantu bagwa mu mutego wo kumva ko ikintu cyose Isi ifite kitagaragara ku yindi mibumbe ubwo bivuze ko ari icy’ingenzi cyane.

Nyamara ngo ibyo ni ukwibeshya cyane kuko abantu ntibazi icy’ingenzi, ahubwo icyo bamenyereye ni cyo bita ko ari icy’ingenzi cyane.

Kugera ku mibumbe igaragiye TRAPPIST-1 byatwara imyaka 200

Nubwo amakuru make amaze kumenyekana ku mibumbe igaragiye TRAPPIST-1 yishimirwa kuko atanga icyizere cy’uko imwe muri yo ishobora guturwaho, kuyigeraho nabyo ni irindi hurizo rikomeye.

Iyo mibumbe iri mu Isanzure rya kure cyane ku buryo abashakashatsi batekereza ko kuhagera ugendeye ku muvuduko nk’uw’urumuri byatwara imyaka irenga 40.

Kugeza ubu nta koranabuhanga riraboneka rishobora kohereza icyogajuru kuri uwo muvuduko wa metero 299,792,458 mu isegonda.

Gusa hari umushinga wa Breakthrough Starshot wo kohereza icyogajuru cyihuta cyane, kizaba kigendera ku muvuduko ungana na 20% by’uw’urumuri.

Ubwo icyo abaye ari cyo gikoreshejwe, kugera ku mibumbe igaragiye TRAPPIST-1 byatwara imyaka 200.

Icyogajuru cy’Abanyamerika cyiswe New Horizons cyihuta cyane cyoherejwe ku Mubumbe wa Pluto mu 2015, cyagenderaga ku muvuduko wa kilometero 13.72 mu isegonda.

Icyo kiyambajwe mu rugendo rwerekeza ku mibumbe igaragiye TRAPPIST-1, cyagerayo nyuma y’imyaka 889,057.

Itandukaniro rikomeye hagati y’iyo mibumbe n’Isi, ni uko bitewe n’uburyo yegereye inyenyeri iyimurikira, urumuri ruhora rugera ku gice kimwe, ikindi kigahoramo umwijima w’iteka.

Itatu mu mibumbe irindwi igaragiye TRAPPIST-1 yavumbuwe mu 2016 n’ikoranabuhanga ry’Abanyaburayi ryitwa “Transiting Planets and Planetesimals Small Telescope”, ari naryo ryashyizwe mu mpine bashaka izina ry’inyenyeri iyimurikira.

Mu 2017 Abanyamerika babonye indi ine, bemeza ko ari ryo huriro rya mbere ry’imibumbe irindwi ijya kungana n’Isi izenguruka inyenyeri imwe rivumbuwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .