Mu cyumweru gishize, Perezida Tshisekedi yari i Washington D.C, aho yitabiriye iteraniro ryo gusengera Amerika. Hamwe n’abandi bayobozi bo mu bihugu bitandukanye, yari yarahawe ubutumire.
Bigaragara ko ubwo Tshisekedi yari asohotse mu cyumba cy’inama, Veras wari ufashe micro ya Televiziyo ya Angola (TPA) n’iya RDC (RTNC), yazamuye ikiganza asuhuza uyu Mukuru w’Igihugu n’urugwiro rwinshi.
Tshisekedi wihutaga yamukubise ijisho, ahita ava mu murongo w’abandi bayobozi bari bavanye muri iyi nama, amusanga aho yari ahagaze hamwe n’abandi banyamakuru, aramuhobera, bahuza umusaya.
Icyakurikiyeho ni ukumutunga micro ya TPA na RTNC, Tshisekedi aganira na Véras by’akanya gato mbere y’uko uyu Mukuru w’Igihugu akomeza urugendo.
Ibi bibaye mu gihe uyu munyamakuru akomeje kotswa igitutu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bitewe n’uko abogamira kuri Leta ya RDC iyo abaza ibibazo byerekeye ku makimbirane yo mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Amashusho yafatiwe i Washington D.C mu cyumweru gishize, agaragaza Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yahuje umusaya n'umunyamakuru Hariana Verás Victória akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu munyamakuru amaze iminsi yotswa igitutu kubera kubogamira kuri Leta ya… pic.twitter.com/xHCIuRwIAc
— IGIHE (@IGIHE) February 9, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!