Uru rukuta rufite ishusho isa n’iy’urw’i Roma ruzwi nka Roman Arch of Titus. Rugaragaza intsinzi ya Titus mu ntambara ya mbere ubwami bw’abami bwa Roma bwatsinzemo Abayahudi muri 66–73/74 nyuma y’Ivuka rya Yezu/Yesu.
Urukuta nk’uru kandi rwubatswe mu Bufaransa hagamijwe guha icyubahiro ingabo za Napoleon Bonaparte zajyaga ku ruhamba zizwi nka ‘Grande Armée’ no kwishimira intsinzi y’urugamba rwa Austerlitz, ingabo z’u Bufaransa zarwanyemo n’ingabo za Autriche n’u Burusiya mu 1805.
Iki kimenyetso cy’intsinzi kizaba kiriho zahabu, gifiteho ishusho y’ikibumbano kimeze nka Statue de la Liberté gihagaze hejuru, ariko ikagira amababa nk’ay’abamalayika.
Ku nkuta zarwo hazaba handitseho amagambo agira ati ‘‘Igihugu kimwe mu biganza by’Imana’’ n’’Uburenganzira n’Ubutabera kuri bose’’.
Uru rukuta rugenewe kwibuka isabukuru y’imyaka 250 Amerika imaze itangaje ubwigenge bwayo mu 1776.
Ruzubakwa hagati y’urwibutso rwa Abraham Lincoln n’irimbi rya Arlington rishyinguyemo abarenga ibihumbi 430.
Kugira ngo uru rukuta rw’intsinzi rwubakwe bisaba ko umushinga we wemezwa na komisiyo ishinzwe ubugeni, igizwe n’abantu Trump yishyiriyeho.
Muri Mutarama 2026, Trump yavuze ko yifuza ko ‘Arc de Triomphe’ izaba ari yo ndende ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!