Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko uyu mwarimu yitabye Imana mu mwaka wa 2014 ariko bigeza mu mwaka wa 2019 agikorerwa raporo nk’umuntu ufata umushahara.
Minisitiri w’Uburezi Dodzi Komla Kokoroko,yavuze ko hakozwe amakosa muri raporo bituma amara iki gihe cyose umushara usohoka, aboneraho kugaragaza ko hakiri icyuho mu imenyekanishwa ry’abakozi ba Leta batakiri mu kazi.
Prof. Kokoroko,yavuze ko hakenewe gahunda ihamye y’uburyo abakozi batari mu kazi bamenyekanishwa vuba kugira ngo hatazongera kubaho ikibazo nk’icyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!