Cook azahita ajya mu nshingano z’umuyobozi nshingwabikorwa w’inama y’ubutegetsi, mu gihe Arthur Levinson, wari umaze imyaka 15 ari umuyobozi w’inama y’ubutegetsi azahita aba umuyobozi mukuru wigenga.
John Ternus ubu ufite imyaka 51 y’amavuko, ni we uzasimbura Cook nk’umuyobozi mukuru mushya.
Cook yageze bwa mbere muri Apple mu 1998 nyuma yo kumara imyaka 12 akora mu kigo cya IBM. Yayoboye iki kigo mbere ubwo Jobs yasabwaga kugabanya inshingano ze mu 2004, 2009, no mu 2011.
Ku buyobozi bwe, Cook yaguye Apple ayigira sosiyete ifite agaciro ka miliyari 4000$. Yabashije kubaka ishami ritanga serivisi rya Apple [Apple Services] ryinjiza akayabo karenga miliyari 100$ buri mwaka.
Yashyigikiye cyane ikorwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga byambarwa ku mubiri [wearables] nk’isaha ya Apple [Apple Watch], yihariye hafi 25% ry’isoko ry’amasaha y’ikoranabuhanga yagurishijwe ku Isi mu mwaka ushize.
Mu buyobozi bwe wavuga ko amadarubindi ya Vision Pro agura 3.500$ [igikoresho gishya Apple iheruka gukora nyuma ya Apple Watch], ari yo atarageze ku ntego zayo, kubera ko agoye kuyatwara kandi akaba adafite porogaramu zihagije ku buryo yakoreshwa mu buryo butandukanye bijyanye n’iki gihe.
Kubera ko aya madarubindi yaguzwe n’abantu bake n’andi menshi akaba akiri mu bubiko, byatumye Apple igabanya ikorwa ryayo nyuma y’amezi make ashyizwe ku isoko.
Ternus ugiye kumusimbura yarangije kaminuza mu 1997, yinjira muri Apple mu 2001. Yazamuwe mu ntera kugeza abaye visi perezida mu 2013, aba na visi perezida mukuru mu 2021.
Ternus yagenzuye ishyirwa ku isoko ry’ibicuruzwa bikomeye, barimo telefone zo mu cyiciro cya iPhone 17, kandi yizeza gukomeza kubumbatira indangagaciro ziranga Apple kuva mu myaka 50 ishize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!