00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TikTok mu rugamba rwo kuba ‘ihuriro rya byose’

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 1 June 2026 saa 07:46
Yasuwe :

Nubwo TikTok izwi cyane nk’urubuga nkoranyambaga rugezweho mu bijyanye n’amashusho magufi, iri kugenda irenga urwo rwego, ndetse umugambi ni ukwigarurira bose.

Uko ibihe byagiye bihana ibindi ni na ko TikTok yagiye yongereyemo serivisi zinyuranye zirimo ihahiro [TikTok Shop], indangamerekezo [Maps], uburyo bwo gushakisha buri ku rwego rwo hejuru, imikino, n’ibindi.

Kuri ubu, yatangije serivisi zo gushakisha no kwishyura amahoteli, ikaba iri no gushaka uburenganzira bwo gutangira gutanga serivisi z’imari.

Ibi bigaragaza ko TikTok iri kugana ku cyiciro cya ‘Super App’; porogaramu imwe abayikoresha bashobora gukoreraho ibintu byinshi batiriwe bayisohokamo ngo bajye mu zindi.

Ibi bizwi cyane mu Bushinwa binyuze kuri WeChat, aho ikomatanya serivisi z’imari, imikorere nk’iya Facebook, WhatsApp, Apple Pay, amahahiro n’ibindi. Nubwo kwigana ibi hanze y’u Bushinwa bishobora kugorana, TikTok yiyemeje kubigerageza.

Gukodesha amahoteli n’ahantu ho gutemberera

Muri uku kwezi, TikTok yatangije ‘TikTok GO’ muri Amerika, izajya ifasha abantu gushakisha no kwishyura amahoteli n’ahantu ho gutemberera binyuze mu mashusho ayinyuzwaho.

Ibi bisa nk’ihangana ryeruye kuri serivisi za Google [Search na Google Maps]. Kuri TikTok uzajya ureba amashusho nyaburanga y’ahantu runaka, nuhishimira uhite wishyura byose bisabwa ngo uhasure udasohotse kuri uru rubuga.

Serivisi z’imari

Vuba aha, byatangajwe ko TikTok yasabye Banki Nkuru ya Brésil uburenganzira bwo gutangira gutanga serivisi z’imari, zirimo kubika amafaranga, kwishyura, no gutanga inguzanyo. Ibi bishimangira ko iri kurenga urwego rw’imyidagaduro, yinjira mu guhatana n’ibigo by’imari ndetse n’amabanki.

TikTok Shop

Iyi ni imwe mu mpinduka zayo zikomeye cyane. Ihahiro rya TikTok ryatumye ihatana bikomeye n’ibigo nka Amazon na Shein.

Imibare igaragaza ko kugurisha binyuze kuri TikTok Shop byazamutseho 108% mu mwaka wa 2025 bigera kuri miliyari 15,82$ muri Amerika. Vuba aha, yanatangiye kugurisha ibicuruzwa bihenze bigurwa n’abifite.

Umuziki, ishakiro, filime ngufi n’imikino

Nubwo yahagaritse serivisi ya TikTok Music’; TikTok yashyizeho uburyo abakoresha Apple Music bashobora kumva indirimbo zose mu buryo bworoshye batavuye muri uru rubuga.

TikTok kandi yanazanye uburyo bwo kugaragaza amakuru arambuye y’amaresitora n’ahandi hantu [amasaha bakoreraho, ibiciro, n’uko abantu babishima], bikaba bivugwa ko ibi byagabanyije umubare w’abajya gushakisha aya makuru kuri Google.

Uru rubuga kandi rwinjiye no mu bucuruzi bwa filime z’uruhererekane z’iminota mike, biyishyira ku rwego rwo guhatana na Netflix mu gushimisha abayikoresha.

TikTok yanazanye imikino yoroheje, igamije ahanini gutuma abantu bamara igihe kirekire kuri uru rubuga, ari na ko bagira n’icyo bashobora guhuriraho n’inshuti zabo.

Izi mpinduka zose zisobanuye ko aho guhinduranya porogaramu ushakisha serivisi zitandukanye, TikTok iri gukora ibishoboka byose ngo ibe ahantu ushobora gukorera ibyo byose mu buryo butagoranye.

Ubu intego ya TikTok ni ukurenga Amerika ahubwo ikibanda no ku yandi masoko yayo manini.

Ibi biri gukorwa binyuze mu gusaba ibyangombwa byo gukora mu buryo bwemewe n’amategeko n’ubufatanye n’ibigo kugira ngo ibashe kubahiriza amategeko n’amabwiriza atandukanye hirya no hino ku Isi.

Ibi bivuze ko mu gihe u Rwanda na rwo ruzaba rwakomorewe rugahabwa uburyo bwo kwinjiza amafaranga kuri TikTok, bishobora kuzaba irembo ryo gutangira kwakira izindi serivisi zishingiye kuri iri koranabuhanga, bitewe n’uko amategeko n’amabwiriza y’igihugu azaba abigenga.

Nubwo TikTok izwi cyane nk'urubuga nkoranyambaga rugezweho mu bijyanye n’amashusho magufi, iri kugenda irenga urwo rwego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages