Hashim yakuwe mu mirimo ku wa 31 Gicurasi 2023, azira ubutumwa yohereje ku rubuga rwa Whatsapp yahuriragamo n’abandi ba polisi bakoranaga mu gace ka Mara.
Ubwo butumwa bwagiraga buti “Cyane bari kwiba, Samia amafaranga yawe bari kuyarya mu bice byose.”
Ubu butumwa ni bwo bwashingiweho yirukanwa bamubwira ko budakurikije ku mategeko n’imyitwarire bigenga umupolisi muri Tanzania bityo agomba guhita yirukanywa.
Icyo gihe yirukanywe abwirwa ko hakoreshejwe amategeko agenga imyitwarire y’abapolisi yo mu 1995, igice cya 3 ingingo ya 6 igika cyayo cya 47.
Nyuma yagiye kurega agaragaza ko iryo tegeko bamuhanishije ritabaho kuko iryo tegeko ryo mu 1995 rirangirira mu ku gice cya gatatu, ingingo ya 5, ndetse n’icyo gika cya 47 kitari muri iri tegeko.
Ubuyobozi bwa polisi bwagaragaje ko hashobora kuba harabayemo kwibeshya mu mategeko ariko bunanirwa kwerekana icyaha Hashim yakoze cyari gutuma akurwa mu nshingano kuko mu butumwa bwe nta muntu avuga mu izina.
Ibi byatumye urukiko rutegeka ko Hashim asubira mu mirimo ye ndetse agahabwa amafaranga yose yari kuba yarahembwe ndetse n’ibindi byose yari agenewe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!