Ibimenyetso bya mbere byerekana ko izi ntare zishobora kuba zarapfuye nyuma yo kurya uburozi. Abayobozi ba Ngorongoro Conservation Area Authority (NCAA) bavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’izi nyamaswa ndetse n’ababigizemo uruhare niba hari icyaha cyabaye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uru rwego, bagize bati “Ibyavuye mu iperereza ryibanze bigaragaza ko izo nyamaswa zishobora kuba zarapfuye nyuma yo kurya uburozi.”
Izi ntare zavumbuwe ku wa 18 Nzeri mu gace ka Ndutu, mu gice cya Endulen Ward, mu Ntara ya Arusha. Abayobozi ba Ngorongoro Conservation Area Authority batangaje ko uru rupfu rwamenyekanye nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe, maze batangiza ibikorwa byo gukurikirana uko byagenze.
Agace ka Ngorongoro ni hamwe mu hantu hakomeye mu bukerarugendo muri Tanzania kandi ni kamwe mu duce twashyizwe ku rutonde rw’ahantu ndangamurage w’Isi na UNESCO. Aka gace kazwiho kugira urusobe rw’ibinyabuzima rwinshi, karimo intare, ingwe, inzovu, imbogo ndetse n’imvubu z’umukara ziri mu byugarijwe no kubura.
Abayobozi bakomeje iperereza kugira ngo bamenye neza icyahitanye izi ntare 10 ndetse n’ingamba zizafatwa mu rwego rwo gukumira ko ibintu nk’ibi byongera kubaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!