Ubugenzacyaha bw’ikirwa cya Taiwan bwatangaje ko mu mwaka umwe bwabonye ibirego 1700 by’ubucuruzi bunyuranye n’amategeko, byateje igihombo cya miliyoni 7$.
Uru rubuga rukora nka TikTok. Rwifitemo imikorere ijyanye n’isoko, rugakoreshwa n’abarenga miliyoni eshatu bo kuri iki kirwa.
Igenzura ryakozwe na BBC ryagaragaje ko uru rubuga rutakiri gukora muri Taiwan, ubutumwa bugaragarira abarukoresha bukavuga ko rwabujijwe gukora n’impamvu z’umutekano.
Xiaohongshu yashinzwe mu 2013, ikoreshwa n’anbantu benshi ku Isi, abenshi bakaba abo mu bihugu bya Aziya.
U Bushinwa bumaze igihe bugaragaza ko Taiwan ari agace kayo mu gihe Taiwan yo yifata nk’igihugu cyigenga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!