Umwaka ushize nibwo Meya wa Eskilstuna yagaragaje uburyo bushya bwo gusabiriza mu mujyi, aho mu rwego rwo guca akajagari, bategetse ko umuntu wemerewe gusabiriza ari ufite icyangombwa.
Ushaka icyangombwa yandikira Polisi abisaba, ubusabe bwe bwakwakirwa agahabwa ikibanza cya metero kare 1,5 nyuma yo kwishyura amayero 32.
Icyo kibanza ugihawe aba afite amezi atatu yo kugikoreramo, yashira icyangombwa kigata agaciro.
Adrian, umwe mu basabiriza wahawe icyangombwa yatangarije RFI ko amafaranga ataboneka neza muri iyi minsi.
Yagize ati “Icyangombwa cya Polisi dore ndagifite hano, amayero 32 narayishyuye , ku munsi mbona amayero nk’icyenda ariko urebye ntabwo ari menshi.”
Meya wa Eskilstuna, Jimmy Jansson, yavuze ko atangiza icyo gikorwa cyo gutanga ibyangombwa ku basabiriza, yifuzaga kugabanya akavuyo mu mujyi ariko no guteza imbere imibereho y’abasabiriza.
Ati “Kuri bamwe batubwira ko bumva batekanye kurusha mbere kuko bazi uburenganzira bwabo. Kuri ubu babasha kwisanga mu muryango gusa twe icyo twashakaga ni uko abantu batajya gusabiriza.”
Icyakora nubwo hashyizweho uburyo bw’ibyangombwa, ngo hari abakibikora rwihishwa, bakajya mu duce two mu nkengero z’umujyi aho bitoroshye kubafata. Kugeza ubu muri uwo mujyi habarizwa abasabiriza bagera kuri 60.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!