00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sobanukirwa ‘‘summer penis’ igabanya ubushyuhe bukabije mu gitsina cy’abagabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 June 2026 saa 10:50
Yasuwe :

Ibihe by’impeshyi bigira ibyiza ni bibi haba ku buzima bwa muntu no ku mibereho ye muri rusange. Hari abazakubwira ko ari bwo imirimo yo kubaka igenda neza abandi bakubwire ko ari bwo ibintu biba byadogereye amapfa yakajije ibintu, inzara ivuza ubuhuha n’ibindi.

Mu buzima butaziguye bwa muntu bamwe bagaragaza ko ibi bihe ari byiza kuri bo kuko ari bwo basinzira neza bakiyumva neza n’ibindi.

Abagabo bamwe na bo ibi bihe babiboneramo byinshi. Bahura n’icyitwa ‘summer penis’, aho ibitsina byabo bishobora kubyimba kurusha uburyo busanzwe kandi bitahagaze (erected).

Ibi bihe n’abahanga mu buvuzi bavuga ko bibaho nubwo bibaho igihe gito ndetse ntibibe byakwangiza byinshi.

‘Summer penis’ bavuga ko ari ibihe umugabo yisanga igitsina cye cyabyimbye ndetse cyabaye kirekire, bikajyana n’uko ubushyuhe bwiyongera.

Ibi ni ibintu bibaho cyane mu buzima bwa muntu aho umubiri wakira ubushyuhe imitsi itembereza amaraso muri ruriya rugingo ikabyimba kugira ngo ibashe kugabanya ubushyuhe muri icyo gice. Ibi bituma igitsina kiba kinini kurusha mu bihe bisanzwe.

Umuhanga witwa Dr Chun Tang wo mu bitaro byigenga bya Pall Mall Medical mu Bwongereza arabishimangira. Ati “summer penis’ ni imvugo abantu bakoresha mu gihe igitsina cy’umugabo cyabaye kinini kurushaho mu bihe by’ubushyuhe.”

“Impamvu ni uko mu mezi y’ubushyuhe, ubushyuhe butuma imitsi yaguka, ikaba yatuma ibintu bitandukana n’ibisanzwe. Abagabo bamwe babona ibitsina byabo byabaye binini kandi byorohereye bitahagaze.”

Yakomeje avuga ko “kubera amaraso atembera mu mitsi y’ibyo bitsina yazamutse, bishobora gutuma igitsina cyoroha cyane kurusha uko bisanzwe.” Agaragaza ko byose bibaho mu kugabanya ubushyuhe bukabije muri uru rugingo.

Dr Tang agaragaza ko niba umuntu akunda kugirwaho ingaruka z’ubushyuhe na we ashobora kugira ‘summer penis’.

‘Ssummer penis’ igabanya ubushyuhe bukabije mu gitsina cy’abagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages