00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sobanukirwa Niksen, umwanya Abaholandi bamara bakora ubusa

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 18 April 2026 saa 05:58
Yasuwe :

Tubyuka buri munsi tujya mu kazi, bamwe bakora akazi ko mu rugo, abandi ku biro aho bakorera, mu masoko n’ahandi hatandukanye ndetse tugahangayika igihe cyose hashize umwanya ntacyo dukora. Gusa abo mu Buholandi bagira igihe cyitwa Niksen bamara ntacyo bakora, bikavugwa ko gifasha ubwonko gusubiza ibintu byose ku murongo.

N’abadafite akazi baba bagomba gushaka icyo bahugiraho. Ni uko twabisanze kandi wenda ni nako tuzabisiga. Turakora cyane ku buryo niyo tutari mu kazi tuba turi gukora. Tuba dufite ubwoba bwo kugira irungu, ku buryo duhorana telefoni zacu mu ntoki tureba ibya mvahe na njyahe.

Gukora cyane birasingizwa ku buryo iyo umuntu akubwiye ko aryama amasaha ane ku munsi wumva ari intwari. Tubyukana gahunda, tukagendana gahunda, tukarya dufite gahunda, tukanaryamana gahunda.

Iyo hashize umwanya ntacyo dukora twumva umutima uducira urubanza. Ariko se wigeze na rimwe wishimira kutagira ikintu na kimwe ukora?

Ibyo nibyo abahorandi bita Niksen bisobanuye The Art of Doing Nothing. Niksen ni ukuba wicaye cyangwa uhagaze ahantu hamwe nta kintu na kimwe uri gukora. Nta kuganira, nta kureba ibiri ku mbuga nkoranyambaga hamwe bita ku mihanda, nta kureba televiziyo, nta gusoma, nta no kwandikirana n’abandi ku mbuga zitandukanye.

Uba ugomba kwicara hamwe, ugahumeka, kandi ukareka ibitekerezo byawe bigatuza. Ubusanzwe buri kintu cyose dukora kiba gifite intego. Niksen rero ni ukureka ubwonko bwacu n’umubiri wacu bikamara akanya nta ntego bifite.

Iyo ugeze muri Niksen, ubwonko bwawe butangira kwiyuburura no gusubiza ibintu ku murongo.

Nanone bigabanya imihangayiko, kandi bigatuma tubasha kwibuka ibintu twagerageje kwibuka bikanga no kubona ibisubizo by’ibibazo dufite. Akenshi iyo ukoresheje imbaraga nyinshi ngo wibuke ikintu urushaho kucyibagirwa. Iyo uretse ubwenge bwawe bugatuza, icyo kintu gihita cyizana nta mbaraga ubishyizemo.

Iki gitekerezo cyatejwe imbere n’umwanditsi w’Umunya-Pologne Olga Mecking igihe yabaga mu buholandi. Ubusanzwe Abaholandi ni abantu bakora cyane kandi bakagendera ku murongo. Bizera ko kumara akanya nta kintu uri gukora ari uguta umwanya.

Igihe Olga yandikaga kuri Niksen, yahise agera ku mitima y’abaholandi bari bararambiwe gukora ubutaruhuka. Igitekerezo cya Niksen cyaramamaye hirya no hino ku Isi, cyane cyane mu bihugu bikoresha system ya “capitalism” mu by’ubukungu. Abantu batangiye gusobanukirwa ko uko bakora cyane, ari nako bakenera umwanya wo kudakora.

Uze kuza gufata umwanya ushyire telefoni hasi, maze wicare ntacyo uri gukora. Ntubyite ikiruhuko cyangwa se ngo ugerageze kubishakira ikindi gisobanuro. Wowe gusa ube nta kintu uri gukora.

Niksen ni umwanya umuntu afata ntacyo akora kugira ngo ubwonko busubire ku murongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages