Deodorant cyangwa antiperspirants ntabwo zituma umuntu ahumura neza ahubwo zirwanya impumuro mbi. Deodorant ziterwa ahantu hakunda kubira ibyuya nko mu kwaha, mu gatuza, n’ahandi hakunze kuza ibyuya.
Impamvu zishyirwa ahakunda kuva ibyuya ni uko zikora mu buryo bwo kubuza ibyuya by’umuntu kunuka. Ubusanzwe icyuya cy’umuntu nta mpumuro kigira ariko iyo gihuye na bacterie ziba ziri ku ruhu rw’umuntu bihita bikora impumuro mbi.
Deodorant cyangwa antiperspirants zijya hahantu waziteye zigapfuka utwengehu turi ku mubiri dusora ibyuya ndetse zikagabanya bacterie ziri ku muburi zituma habaho impumuro mbi.
Body Mist ku rundi ruhande ituma umuntu ahumura neza ariko mu buryo bworoheje kuko ibamo amavuta ahumuza make cyane aba ari ku rugero rwa 1-3%.
Akamaro ka Body Mist ni gutuma uruhu rumererwa neza kuko iba igizwe ahanini na alcohol n’amazi ndetse wayitera aho ariho hose ku mubiri.
Body Mist ibyo ibihuriraho na Body Spray kuko itandukaniro riri hagati ya Body mist na body spray ni ingano y’amavuta. Muri Body spray haba harimo amavuta ari ku rugero ruri hagati ya 3% na 5%.
Ni mu gihe perfume yo ituma umuntu ahumura neza ku buryo bwumvikana. Perfume ziba zigizwe n’amavuta akora perfume ari ku kigero kiri hagati ya 5% na 40% ndetse n’ibindi binyabutabire bituma igira impumuro runaka kandi itinda ku ruhu.
Ibyo bituma isa n’iremereye ku uruhu, igatindaho ndetse igashyirwa ahantu hamwe na hamwe ku mubiri nko ku ijosi, inkokora, inyuma y’amatwi, ku maboko mu myenda n’ahandi.
Ibi bintu uko ari bitatu umuntu ushaka guhumura neza ashobora kubikoresha akirirwana impumuro nziza.
Abahanga bagaragaza ko umuntu umaze gukaraba no kwisiga akwiye gukurikizaho deodorant cyangwa antiperspirants kugira ngo akumire kuza kubira ibyuya.
Iyo umaze kwitera deodorant cyangwa antiperspirants ukurikizaho body mist cyangwa body spray kuko byose nta kibazo bigira ku ruhu. Ibi byose biba byiza ubikoze utarambara kuko ubusanzwe ntabwo byagenewe kujya mu myenda n’iyo ubishyizemo ntibitindaho.
Iyo umaze kwambara ni bwo ubona kwitera perfume yawe kandi ukayitera ahantu habugenewe no mu myenda. Biba byiza iyo uyiteye ahantu wari wateye body mist kugira ngo urinde uruhu rwawe ibinyabutabire bikomeye biri muri perfume.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!