Ku wa 5 Nyakanga 2020 nibwo ikibumbano cya Melania Trump cyatwitswe n’abantu batamenyekanye, ndetse nyuma hafatwa umwanzuro wo kugisenya. Nyuma y’amezi abiri, aho cyahoze hashyizwe ikindi kigaragaza Melania Trump, ariko cyo gikozwe mu muringa, mu gihe icya mbere cyari gikozwe mu giti.
Ku wa 15 ubwo iki kibumbano cya Melania Trump cyamurikirwaga abaturage, umwe mu banyabugeni bo muri Slovania, Marko Vivoda, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ko kije gusimbura icyatwitswe.
Ati “Turi hano uyu munsi kubera ko twashyize ikibumbano cya Melania aho cyatwikiwe kandi bikaba biri mu rwego rwo kwibuka ikibumbano cyatwitswe.”
Melania Trump yavutse mu 1970, avukira muri Slovania mu gace ka Novo Mesto, nyuma ajya gutura mu Mujyi wa Sevnica na wo wo muri icyo gihugu.
Kuva umugabo we Donald Trump yatorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ba mukerarugendo benshi bakomeje gusura Slovania kugira ngo birebere aho Melania Trump yavukiye, ndetse barusheho kumenya byinshi ku mateka ye.
Uretse kumukorera ibibumbano, abaturage bo mu gace Melania Trump yavukiyemo batangiye gukora ibicuruzwa bitandukanye biriho isura ye. Muri ibyo harimo inkweto, ibyo kurya bizwi nka Burger na keke (Cake).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!