00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sierra Leone: Biraye mu mva bashaka amagufa yo gukora ibiyobyabwenge

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 7 January 2024 saa 02:47
Yasuwe :

Bamwe mu rubyiruko rwo muri Sierra Leonne bishoye mu bikorwa by’urugomo byo gucukura imva zishyinguyemo imibiri, bakifashisha amagufa y’abapfuye mu gukora ikiyobyabwenge kizwi nka ‘Kush’.

Raporo y’Ikinyamakuru 4News cyo muri Sierra Leonne, ivuga ko imva zisaga 1000 zimaze gucukurwa mu Murwa Mukuru Freetown, abazicukura bakiba amagufa bakayakoramo ikiyobyabwenge cya Kush. Kush ni ubwoko bw’ibiyobyabwenge gitumurwa nk’itabi.

Hari abaturage bo muri Freetown bashinze itsinda bise ‘Inshuti z’abapfuye’ [Friends of the dead] biyemeje kurinda amarimbi yo muri uyu mujyi kuko ari yo yibasiwe kurusha ayandi mu gihugu.

Dr Jusu Mattia, Umuganga mu Bitaro Sierra Leone Mental Health Hospital yabwiye 4News ko uyu muco ugezweho mu bakiri bato muri iki gihugu, kandi ko batwara amagufa kuko arimo ikinyabutabire cya ‘Sulfur’ cyifashishwa mu gukora ibiyobyabwenge bitumurwa.

Yavuze ko iki kinyabutabire kiboneka nyuma yo gusya amagufa, ifu yayo bakayivanga n’ibindi binyabutabire bikarema ikiyobyabwenge cya ‘Kush’.

Si muri Sierra Leone gusa havugwa uyu muco wo gucukura imva z’abapfuye bakiba amagufa, kuko no muri Ghana mu Ukuboza mu 2023, irimbi rya Tokaradi riherereye mu Burengerazuba, ryatewe n’abajura bacukura imva zirenga 1000 biba amagufa y’abapfuye.

Bamwe mu rubyiruko rwo muri Sierra Leone bishoye mu gucukura imva z'abapfuye bakiba amagufa yo gukora ikiyobyabwenge cyiswe 'Kush'
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Freetown bashinze itsinda ryo guhashya aba bajura
Basigaye basimburana mu kurinda amarimbi mu Mujyi wa Freetown
Iki kiyobyabwenge gitumurwa kimwe n'itabi
Batwara amagufa yonyine, ibindi bakabisiga
Umwe mu bagisomyeho yatangaje ko cyatumye aba inzererezi ku muhanda
Uwanyoye iki kiyobyabwenge atakaza ubwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages