00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samsung SDI igiye gutangira gukorera Mercedes-Benz batiri z’imodoka z’amashanyarazi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 21 April 2026 saa 03:08
Yasuwe :

Uruganda rwo muri Koreya y’Epfo rukora batiri, Samsung SDI, rwasinye amasezerano yarwo ya mbere y’imyaka myinshi, yo gukorera batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi, uruganda rwo mu Budage rukora imodoka zihenze cyane rwa Mercedes-Benz.

Binyuze muri aya masezerano, Samsung SDI izajya iha uru ruganda batiri zifite ubushobozi bwo hejuru, zizashyirwa mu modoka nshya z’amashanyarazi zo mu cyiciro cya SUV ziringaniye n’into ndetse n’imodoka zifite imiryango ibiri [coupe models], ziteganywa gukorwa na Mercedes-Benz.

Izi batiri zizakoresha ibikoresho byiganjemo ubutare bwa nikel, ku buryo bizafasha imodoka kugenda intera ndende kuri batiri icometse rimwe kandi ikanaramba igihe kirekire.

Impande zombi zivuga ko ubu bufatanye bugamije gutuma imodoka z’amashanyarazi zo mu cyiciro cy’izihagazeho zibasha kugurwa ku giciro cyiza mu Burayi.

Uretse gukora no kugura batiri, ibi bigo byombi byemeranyije gukorana ku mushinga wo kubaka no guteza imbere ikoranabuhanga rishya rya batiri zigezweho.

Nubwo ibi bigo bitatangaje agaciro k’aya masezerano, amakuru agaragaza ko ashobora kugira ak’asaga miliyari 5,8 z’ama-Euro.

Nyuma y’itangazwa ry’aya masezerano mu mujyi wa Seoul, agaciro ka Samsung SDI kazamutseho 4,9% ku mugabane ku isoko ry’imari n’imigabane. Ku rundi ruhande, agaciro k’imigabane ya Mercedes-Benz kazamutseho hejuru ya 2% mu Burayi.

Mu ruzinduko rwabo muri Koreya y’Epfo, Mercedes-Benz yanashimangiye ubufatanye isanzwe ifitanye n’urundi ruganda rwo muri Koreya y’Epfo, LG, mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya za ecran [display technologies] ndetse na batiri.

Samsung SDI na Mercedes byagiranye amasezerano y'imikoranire ajyanye na batiri z'imodoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages