00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwezamenyo: Kuryamana n’indaya yasinze byatumye ayoberwa iyamwibye

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 5 July 2014 saa 01:18
Yasuwe :

Biziyaremye Eugene w’imyaka 32 utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Kagari ka Katabaro mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 4 Nyakanga yagaragaye yataye umutwe nyuma y’uko aryamanye n’indaya ebyiri z’i Matimba, hanyuma akayoberwa uwamwibye amafaranga ibihumbi 30 yari afite.
Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu w’Intwari mu Murenge wa Rwezamenyo babwiye IGIHE ko uyu musore yibwe nyuma yo kuryamana n’indaya ebyiri kandi yasinze cyane byaje no gutuma ayoberwa uwamwibye.
Kayumba Olivier, umusore (…)

Biziyaremye (uri mu kaziga) ashakisha uwamwibye

Kayumba Olivier, umusore w’imyaka 29 utuye mu Murenge wa Nyakabanda wari aho ibyo byabereye yagize ati “ Njye nahereye kare mubona ari gusangira kamwe n’indaya zitandukanye kandi yasinze cyane none numiwe uburyo ari kubona buri ndaya yose agashaka kurwana nayo avuga ko ari yo yamwibye mu gihe bigaragara ko atibukaga n’abo baryamanye kuko nawe ari kuvuga ko yaryamanye n’indaya ebyiri”.

Uwamahoro Nadine, umwe mu bakora uburaya mu Mudugudu w’Intwari ahitwa i Matimba, yabwiye IGIHE ko nta mpamvu n’imwe yatuma uyu mugabo atera amahane gutyo kuko atari ubwa mbere indaya ziba umuntu wasinze.

Abakora uburaya bavugaga ko nta mpuhwe bafitiye Biziyaremye

Uwamahoro yagize ati “Nonese niba bamwibye akaba atazi abamwibye arashaka tubigenze dute? Kandi ndacyeka atari we waba abaye uwa mbere rero kuba atazi abo yaryamanye nabo nareke kudusindira pe kuko nta wamugirira impuhwe”.

Gusa n’ubwo Biziyaremye yibwe bikaba bivugwa ko ari uko yari yasinze, benshi mu bazi indaya zituye muri uyu mudugudu bavuga ko zikunze kurangwa n’ibikorwa byo kwiba abagabo baba bazigannye cyangwa bagakoresha abandi bitewe n’uko zikunze kuba zikorana n’abajura batandukanye.

Uwo mukobwa uri mu kaziga niwe wakekwagaho kwiba Biziyaremye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages