Aba baturage bavuga ko uyu muco bawukuye muri iki gihugu baturanye ndetse ngo ni naho bakura imiti bazitera bakazirya ntacyo bishisha.
Umunyamakuru wa IGIHE yasuye kamwe mu duce tuvugwamo abarya imbwa. Mu Mudugudu wa Gafuku, Akagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu, yahasanze uwiyemerera ko amaze kurya imbwa 32.
Turinimana Innocent yemeza ko yatangiye kurya imbwa ubwo yajyaga muri RDC bakamuha akumva iraryoshye, none ngo ubu iyi nyama ntacyo yayinganya.
Ati “Ubu imbwa ndazirya kandi inyama zazo ntacyo wazinganya irusha izindi zose uburyohe. Gusa mu kuzibaga kuko ubumara buba buri mu bwonko umutwe ndawuca ahandi aba ari nk’ihene”.
“Ni inyama nziza ubu zatangiye no kubura, zatangiye guhenda. Ku bwanjye maze kubaga imbwa 32 ngenda nzibara’’.
Turinimana avuga ko imbwa barya bazikura mu baturanyi, aho bumvikana bakazigura nk’abagiye kuzorora ku 1500 Frw. Iyo imaze kubagwa ikiro kimwe cy’inyama kigurwa 2000 Frw.
Zirikana Jules umuturage wo muri Gafuku avuga ko babimenyereye ko hari abaturanyi batanu bizwi ko barya imbwa, ku buryo utamuha inka cyangwa irindi tungo ryemewe ngo arirye.
Avuga ko uyu muco ahanini uterwa n’imiterere y’ako gace kegereye RDC, aho abaturage baho badasubiza inyuma icyitwa inyama.
Ati “Ahanini njye mbona biterwa n’amerwe y’abantu b’inaha kuva mu mateka ya kera, no kuba duturanye n’abo muri Congo bavuga ngo ‘nyama ni nyama’ bishatse kuvuga ko inyama yose iribwa’’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikombe, Mukamuyango Caritas, kamwe mu tugari tuvugwamo kurya imbwa, avuga ko ari ibintu bibangamiye umuco Nyarwanda ariko babuze itegeko ribahana.
Ati “Twagerageje kubafata tubura ibimenyetso bigaragara ko babikora rwihishwa, ikibazo gihari ni uko nta tegeko ribahana”.
RALC igiye gukora ubushakashatsi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Dr. Vuningoma James yavuze ko atakwemeza ko ari abanyarwanda barya imbwa ko ahubwo bagiye gukora ubushakashatsi.
Ati “Ntabwo byari bimenyerewe ntabwo tuzi niba ari n’abanyarwanda bazirya [...] ahubwo muduhaye ubushakashatsi nk’inteko tuzagira icyo tuvanamo. Ni ibintu mutugiriye neza kutumenyesha kugirango tuzakore ubushakashatsi ’’.
Ikibazo cy’abarya imbwa cyagaragaye nyuma y’uko abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi n’uwa Rubavu bavuze ko bibwa imbwa ntibamenye aho zarengeye.



TANGA IGITEKEREZO