Iri rushunwa ryiswe ‘Humanoid Robot Games’ ryatangiye ku wa 15 Kanama 2025, ryari rikubiyemo imikino itandukanye irimo iyo kwiruka, gukina tennis yo mu meza (table tennis), umupira w’amaguru, iteramakofe, n’ibindi nko kwifashishwa mu gufata ibikoresho byo kwa muganga, gukora amasuku n’ibindi.
Ni amarushanwa yerekanye ubuhanga ndetse n’urugero Isi imaze kugeraho mu by’ikoranabuhanga cyane cyane ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano(AI), aho nko mu masiganwa yo kwiruka metero 1500, robot ya mbere yakoresheje iminota itandatu n’amasegonda 29.
Max Polter, Umudage wari ufite robot ikina umupira w’amaguru yavuze ko uretse intsinzi, ari n’umwanya mwiza wo kwigira ku bandi no gukora ubushakashatsi.
Yagize ati “Twaje hano gutsinda ariko tunashishikajwe no gukora ubushakashatsi no kwigira ku bandi. Hano ni ahantu ho kwigira ibintu byinshi, nidukoresha ubumenyi bwacu ntidutsinde biraba bibabaje ariko icyiza turaba twize.”
Icyakora n’ubwo izi robot zagaragaje ubuhanga, byagaragaye ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo zigere aho zikora izi siporo nk’abantu kuko zagiye zigaragaza ibibazo bitandukanye nko kugenda gacye no kugagara hagati mu mukino.
Si ibyo gusa kuko izi robots zitarabasha kugira imitekerereza nk’iya muntu, aho nko mu marushanwa yo kwiruka hari iyahutaje umuntu agwa hasi kuko yari ari mu nzira yayo.
Aya marushanwa yateguwe n’u Bushinwa mu rwego rwo kwimakaza no guteza imbere ikoranabuhanga rya AI, aho bwashoye agera kuri miliyari 20$ muri robots zikorerwa mu Bushinwa, ndetse biteganyijwe ko buzashora andi miliyari 137$ yo gufasha imishinga y’ikoranabuhanga rya AI.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!