Kuri uyu wa Gatandatu nibwo iyo robot yiswe Lightning, yageze ku muvuduko wo hejuru wa metero 14,5 ku isegonda mu igerageza ryabaye mbere y’Imikino ya Kabiri y’Isi ya za Robot, yatangijwe i Beijing mu Bushinwa.
Iki gihe Lightning yakoresheje cyarenze ku gahigo k’Isi mu kwiruka metero 100 mu bagabo, kari gafitwe na Usain Bolt. Uyu Munya-Jamaica yashyizeho agahigo k’amasegonda 9,58 mu Marushanwa y’Imikino Ngororamubiri yabereye i Berlin mu Budage mu 2009.
Icyakora, iri gerageza rya Lightning ryabaye mu rwego rwo kuyitegura amarushanwa ya za robot, aho abashakashatsi bari kugerageza ubushobozi bwayo mbere y’Imikino ya Kabiri y’Isi ya Robot.
U Bushinwa bukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere robot zifite imiterere nk’iy’abantu, aho izo mashini zifatwa nk’urwego rw’ingenzi ruzagira uruhare mu iterambere ry’inganda, ubwikorezi n’izindi serivisi mu gihe kizaza.
Lightning muri Mata 2026, yegukanye isiganwa rya kilometero 21 ryabereye i Beijing, aho yarirangije mu minota 50 n’amasegonda 26.
Muri iryo siganwa, Lightning yari ifite uburebure bwa santimetero 169, naho amaguru yayo akaba yari afite uburebure bwa santimetero 95. Nyuma yaho, abashakashatsi bongereye uburebure bw’amaguru yayo ho santimetero 10, agera kuri metero 1,05, mu rwego rwo kuyongerera ubushobozi mbere y’amarushanwa akomeye ya robot.
Kuba robot ishobora kwiruka kurusha umuntu mu gihe gito nk’iki byongeye kugaragaza umuvuduko w’iterambere ry’ikoranabuhanga mu gukora imashini zishobora kwigana ubushobozi bw’abantu. Icyakora, abahanga bakomeje kugerageza kuzinoza kugira ngo zirusheho kugira ubushobozi bwo gukora imirimo itandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!