00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Restaurant yashyizeho umunsi wo kuyiriramo abantu bambaye ubusa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 August 2026 saa 11:06
Yasuwe :

Restaurant yo muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije gahunda idasanzwe aho abakiliya bemererwa gusangira bambaye ubusa, mu rwego rwo kubafasha kunezerwa no kwizihirwa igihe basohotse.

Iyi gahunda yatangijwe na Class Soiree Steakhouse, restaurant izobereye mu gutegura inyama iherereye mu mujyi wa Hollywood muri Florida.

Abayobozi bayo batangaje ko abakiliya bazajya bahabwa umwanya wo gusangira batambaye ku wa Mbere wa mbere wa buri kwezi.

Umuyobozi w’iyi restaurant, Maurad Ali, yavuze ko iyi gahunda yatangiye gukundwa n’abantu bo muri ako gace, aho ku munsi wa mbere w’iki gikorwa hakiriwe abakiliya bagera kuri 20.

Kwitabira uyu mugoroba udasanzwe bisaba kwishyura Amayero 216 ku mugabo, Amayero 130 ku mugore, mu gihe abashakanye bahabwa igiciro cyihariye cy’Amayero 260.

Ubuyobozi bwa restaurant bwatangaje ko abakozi bahuguwe kugira ngo bakire neza abakiliya bitabira iyi gahunda kandi babafashe kumva bisanzuye.

Umukozi ushinzwe kwakira abakiliya, Tashaeba Hart, yavuze ko intego ari ugutanga serivisi nziza no gutuma abitabira iki gikorwa bumva bafite umutekano n’icyizere.

Abakiliya bahabwa ahantu hihariye ho kwiyamburira mbere yo kujya ku meza gusangira. Abakozi ba restaurant ndetse n’umutetsi bo bakomeza kwambara nk’uko bisanzwe mu gihe batanga serivisi.

Televiziyo yo muri ako gace, Local 10, yatangaje ko yaganiriye n’inzego z’ibanze zikemeza ko iyi gahunda yubahirije amategeko. Restaurant kandi yashyizeho uburyo bwo kurinda ubuzima bwite bw’abitabira, aho yakoresheje ibirahure byijimye ku madirishya kugira ngo hatagira abari hanze babareba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages