Iyo misoro yashyizweho kuva mu Ukwakira 2021 nk’uko inkuru ya Radio Okapi ibivuga.
Ubuhamya bwakusanyijwe ku wa 16 Mutarama 2022, bwemeza ko uwo musoro wiswe “kiza ubuzima bwawe” ari itegeko ku bahinzi kugira ngo bemererwe gukomeza ibikorwa byabo byo mu mirima.
Umwe mu baturage wavuganye na Radio Okapi, yemeje ko yishyuye uwo musoro ku wa 14 Mutarama 2022 atanze amadolari 7,5 ya Amerika, ni ukuvuga arenga 7700 by’amafaranga y’u Rwanda abo barwanyi ba FDLR bakamuha icyemezo cy’uko yishyuye.
Uwo muturage yakomeje avuga ko uterekanye icyemezo cy’uko yishyuye uwo musoro akubitwa bya kinyamaswa. Inzego z’ibanze na zo zemeje ayo makuru zongeraho ko mu bihe by’isarura abo barwanyi bategeka ingano runaka kuri buri bwoko bw’umusaruro buri muturage asabwa gutanga mu rwego rwo kwigura.
Inzego za gisirikare na zo zavuze ko zizi icyo kibazo, zisaba abaturage kuba bihanganye.
Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri ako karere, Lieutenant-Colonel Ndjike Kaiko, yijeje ko ingamba zose zishoboka zafashwe kugira ngo ibikorwa by’izo nyeshyamba za FDLR bishyirweho iherezo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!