Ayo makuru yo gukora ku bagabo igitsina cyabo kikavaho amaze ibyumweru bibiri akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ndetse abaturage benshi muri Katanga batangiye kwizera ko ari ukuri koko.
Radio y’Abafaransa, RFI yatangaje ko abayizera bavuga ko mu gihe umuntu ufite ubwo bushobozi asuhuje umugabo runaka cyangwa akamukoraho mu bundi buryo igitsina cye gicika. Ni mu gihe ariko abagabo bavugaga ko ibitsina byabo byavuyeho byagaragaye ko babeshyaga.
Ibyo bihuha kandi biri kugenda bigira ubukana bukomeye mu baturage aho batangiye kwibasira abantu babonye mu bice runaka batabamenyereye cyangwa batabafiteho amakuru menshi babashinja ko ari bo bafite ubwo bushobozi.
Ku wa 8 Werurwe 2026 umugore wari utwite wacuruzaga imyenda ya caguwa mu Mujyi wa Kambove bamuteye amabuye kugeza ashizemo umwuka bamushinja ubwo bushobozi bwo gukora ku bagabo bigatuma igitsina cyabo kivaho.
Ni mu gihe abandi bagabo batatu muri Komini ya Fungurume na bo batwitswe ari bazima barapfa bashinjwa n’abaturage ko ari bo bakora icyo gikorwa.
Umudepite uhagarariye agace ka Kambove mu Nteko Ishinga Amategeko ya Katanga witwa Komba Liliane yamaganye urupfu rw’uwo mugore ndetse asaba ubuyobozi guhagurukira icyo kibazo.
Ati “Namaganye ubwo bwicanyi kandi ndasaba ubuyobozi gushyira iherezo ku bintu nk’ibi bigenda byumvikana n’ahandi mu gihugu.”
Shadrack Mukadi uri mu bagize sosiyete sivile mu gace ka Kolwezi, yavuze ko ubuyobozi bugomba guhana bwihanukiriye abagabo bavuga ko ibitsina byavuyeho babeshya kuko ari bo nyirabayazana y’ubwo bwicanyi.
Ati “Iki kibazo kiri kurushaho gufata indi ntera. Hagomba kujyaho ingamba zikomeye n’ibihano ku mugabo wese uza yivugisha ngo igitsina cye cyavuyemo. Impamvu ni uko abo bagiye babivuga bose babeshyaga kuko ibitsina byabo bari babifite.”
Ibyo yavugaga byatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Katanga aho mu ntangiriro za Werurwe 2026 Urukiko rwo mu gace ka Kolwezi muri Katanga rwakatiye umugabo igifungo cy’imyaka 15 azira gusakaza ibihuha by’uko igitsina cye cyavuyeho.
No mu Mujyi wa Lubumbashi kandi hari abagabo babiri bagikurikiranwa n’urukiko ku cyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’uko ibitsina byabo byavuyeho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!