Nk’uko bitangazwa na David Markovitz wigisha muri Kaminuza ya Michigan ishami ry’ubuvuzi, icyo gihe intego yari ukwibanda ku bwoko bw’indwara izwi nka ‘Middle Eastern Respiratory Syndrome’ (MERS) yibasira cyane imyanya y’ubuhumekero kandi abo yafashe bakaba bafite ibyago byo guhitanwa na yo ku kigero cya 35%. Mu 2015 byemejwe ko yahitanye abantu 858.
Mu nkuru dukesha The Brighter, Markovitz akomeza avuga ko ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari gicanye maremare hirya no hino ku isi, ari bwo bahise bunguka igitekerezo cyo kujyaniranya ubushakashatsi bwabo no kuba babona icyafasha mu guhangana n’ubwoko bwose bw’iyo virusi ndetse n’ubw’ibicurane nk’uko bari babitangiye.
Ashimangira ko biyemeje kwesa uwo muhigo uko byagenda kose n’ikiguzi byasaba cyose kugira ngo uwo muti uboneke.
Aba bashakashatsi babashije gutahura ko mu muneke protein ya Lectin izwi nka “H84T-BanLec” ifite ubushobozi bwo guhangana n’ubwoko bwose bwa virus za coronavirus bushobora kwibasira abantu burimo MERS, SARS, SARS-CoV-2 ndetse n’ubwa Omicron yihinduranya.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byashyizwe mu nyandiko ku bufatanye bwa Markovitz na Peter Hinterdorfer wo muri Johannes Kepler University Institute of Biophysics hamwe na Kwok-Yung Yuen wo muri Kaminuza ya Hong Kong.
Bagaragaje ko iyi protein ifasha mu kuba virusi zitandukanye zitera ibicurane n’itera COVID-19 zitabasha kwinjira mu tunyangingo ngo zitwangize ndetse ko biteze kuba batangira gukorera igerageza ku bantu nyuma y’uko kugeragereza ku nyamaswa bitanze icyizere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!