Izi mpinduka zatangajwe ku wa Kane w’iki cyumweru zigiye gutuma abakora porogaramu [developers] babasha gukora akazi kabo neza aho bari hose.
Zije kandi nyuma y’izindi mpinduka zakozwe kuri porogaramu ya ChatGPT. Mu kwezi gushize, OpenAI yavuguruye Codex kugira ngo ibashe kwikoresha yonyine kabone nubwo waba uri gukorera ibindi kuri mudasobwa yawe.
Mu ntangiriro za Gicurasi 2026, iyi sosiyete yasohoye porogaramu nshya yongerwa muri Chrome [Chrome extension] ituma iyi porogaramu ikora imbere mu mashakiro kuri internet.
Aya mavugurura yihuse yerekana ihangana rikomeye hagati ya OpenAI na Anthropic. Muri Gashyantare, Anthropic yakoreye porogaramu yayo ikora nka Codex yitwa Claude Code amavugura, ku buryo ishobora kwikoresha igaha umuntu igisubizo nyuma.
Mu mwaka ushize, Claude Code yarushijeho gukundwa n’abanyamwuga mu by’ikoranabuhanga ndetse n’ibigo by’ubucuruzi.
Uyu munsi, izi sosiyete zombi zirajwe ishinga no gutuma porogaramu zazo zifasha kwandika code zikoreshwa cyane n’abakora porogaramu za mudasobwa ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!