Bikubiye mu bushakashatsi bwashyizwe ku rubuga arXiv ku wa 7 Kanama 2024, butegereje gusesengurwa byimbitse ngo abashakashatsi babwemeze burundu.
DeepMind yifashisha ‘robot’ igakoresha amaboko yayo ikubita agapira, igenda ihererekanya n’umuntu bakina.
Mu mikino yose ‘robots’ zikoresha na DeepMind zakinnye, zatsinze 45%.
Abashakashatsi bamuritse iyo nyigo baranditse bati “Kubyitwaramo nk’uko umuntu abikora mu bijyanye no gukina neza, umuvuduko, no gusanisha umukino usanga ari byo bikiri imbogamizi cyane.”
Muri rusange ‘robot’ ikoreshwa na DeepMind ibasha gutsinda abakinnyi bataragera ku rwego ruhambaye muri uwo mukino, kandi ntibatsinda imikino yose.
Ikoranabuhanga rya AI ryatumye ubu ‘robots’ zishobora guteka, gukora amasuku, gukina imikino itandukanye zigatsinda abantu n’ibindi.
Icyakora haracyari inzitizi z’uko iryo koranabuhanga ritarabasha gukora ryihuse ku rwego rumwe n’urw’abantu.
Mu 2016, nabwo porogaramu yakozwe na DeepMind yitwa AlphaGo yatsinze Umunya-Koreya Lee Sedol ufatwa nk’umwe mu bikomerezwa mu mukino w’Abashinwa witwa Go. Yamutsinze mu mikino itanu.
Uretse DeepMind yigaragaje muri table tennis na Go, mu 1997 nabwo porogaramu yitwaga ‘Deep Blue’ yari yakozwe na Sosiyete y’Abanyamerika, IBM, ikifashishwa mu mukino wa Chess, yatsinze Umurusiya Garry Kasparov ufatwa nka kizigenza ku Isi yose muri uwo mukino.
Deep Blue yatsinze Kasparov mu mikino itandatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!