Ubutumwa Polisi yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo bugaragaza Umuvugizi wayo, ACP Boniface Rutikanga ahereza amafaranga umugabo wambaye imyambaro y’abamotari.
Polisi iti “Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yashyikirije Hatangimana Jean de Dieu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 Frw yari yataye ku wa 23 Mata 2026 mu muhanda wa Remera–Giporoso, mu Karere ka Gasabo.”
Polisi yari yarangishije aya mafaranga ku wa 27 Mata 2026 ivuga yatoraguwe, isaba nyirayo arasabwa kujya kuyafata ku ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Muhima, yitwaje indangamuntu kandi yiteguye gusubiza ibibazo bizafasha kwemeza ko ari aye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!