00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Philippine: Amasasu yavuze muri Sena

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 May 2026 saa 06:56
Yasuwe :

Amasasu abarirwa muri 15 yumvikanye muri Sena ya Philippine nyuma y’uko Polisi n’ingabo zirwanira mu mazi zinjiye mu cyumba cy’inteko bashaka guta muri yombi umwe mu Basenateri ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Aljazeera yanditse ko amasasu yumvikanye ubwo abasirikare bafite imbunda n’abapolisi bafite ingabo binjiraga mu ngoro y’inteko ishinga amategeko.

Umunyamakuru wa Aljazeera yavuze ko yumvise amasasu 15 ariko ntihamenyekanye uwarashe.

Senateri Ronald dela Rosa yari yatangaje ko ashobora gutabwa muri yombi, asaba abaturage kujya ku ngoro y’inteko ishinga amategeko kuburizamo itabwa muri yombi rye no koherezwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

ICC yashyize hanze impapuro zo guta muri yombi dela Rosa zashyizweho mu Ugushyingo 2025, akekwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha Rodrigo Duterte ashinjwa, ndetse ategereje kuzaburanira mu rukiko rw’i Hague mu Buholandi. Dela Rosa yahakanye ibyaha byo kwica ashinjwa.

Dela Rosa yari umwe mu bapolisi bakuru mu butegetsi bwa Duterte hagati ya 2016 na 2018. Yagize uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda zo kurwanya ibiyobyabwenge, aho polisi ivuga ko zishwemo abantu 6000.

Polisi ya Philippine ivuga ko abantu barashwe babaga bari kurwanya abashinzwe umutekano bagiye kubata muri yombi, igahamya ko batishwe mu mugambi wari wateguwe.

Senateri Dela Rosa yahakanye ibyaha aregwa, avuga ko akazi yakoraga icyo gihe yari mu nshingano z'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages