Mu minsi ishije Perezida Trump yanenze ifoto ye yashyizwe mu biro bikuru bya Leta ya Colorado, aho yavuze ko yakozwe nabi ndetse ko imugaragaza nk’ubyibushye cyane kurenza uko abyibushye.
Ibi yabigarutseho mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwa Truth Socials, aho yanahise asaba ko iyi foto ikurwa muri ibi biro igasimbuzwa indi.
Kuri ubu amakuru ataruka mu bari hafi ye, avuga ko Trump atekereza gukoresha imiti igabanya ibiro nk’uko Radar Online yabitangaje.
Umwe mu batangaje ibi yagize ati “Trump ntabwo yishimiye iriya foto ariyo mpamvu yasabye ko yahita imanurwa igitaraganya. Yamugaragazaga ko ari munini cyane. Atekereza ko niba koko angana kuriya, yahita akoresha imiti ya Ozempic”.
Ozempic ni umuti w’abarwayi ba Diabètes ukoreshwa mu kugabanya ikigero cy’isukari mu mubiri, gusa unazwiho kuba ugabanya ibiro ariyo mpamvu benshi mu byamamare byo muri Amerika basigaye bawukoresha.
Kuba Trump yakoresha uyu muti ntibyatungurana kuko na Elon Musk usigaye umuba hafi nawe akoresha uyu muti nk’uko yabitangaje mu 2024.
Mu bindi byamamare bizwiho kuba bikoresha uyu muti mu kugabanya ibiro harimo Oprah Winfrey, Amy Schumer, Tracy Morgan, Lizzo, Drake n’abandi

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!