Yabyaye abana barenga 200, kandi kuri ubu 30% by’ababatuye akarere ka Santa Eudoxia mu Mujyi wa São Carlos muri Brésil ni abamukomokaho.
Pata Seca yavukiye muri Angola mu 1828 ariko nyuma yaho aza kujyanwa mu bucakara muri Brésil. Muri icyo gihe, abacakara bakoraga imirimo y’uburetwa irimo guhinga ibisheke n’ikawa, gucukura amabuye y’agaciro, gukora imihanda ya gari ya moshi, kuragira amatungo n’iyindi.
Igihe Pata Seca yari amaze gukura, yavuyemo umusore w’ibigango ufite uburebure bwa metero ebyiri na santimetero 18, hamwe n’ibilo birenga 136.
Mu gihe abandi bantu bamubonagamo umukozi watanga umusaruro mu buhinzi, umukoloni wari waramuguze we yamubonyemo ubundi bushobozi.
Uwo mugabo yagize Pata Seca umucakara ushinzwe gutera inda abakobwa b’abacakara, kugira ngo babyare abana bafite imiterere nk’iye.
Mu gihe abandi babyukaga bajya mu mirima, mu birombe n’ahandi, Pata Seca we yabyukaga ajya gutera inda, kandi yari yarasonewe gukora indi mirimo yose.
Kubera ko yakoraga akazi ke neza, batangiye kuzajya bamukodesha ngo ajye gutera inda abacakara bo mu tundi duce.
Yategurirwaga ibyo kurya byiza kandi bakamusuzuma kenshi ngo barebe niba nta burwayi afite. Pata Seca yakomeje kubaho muri ubwo buzima kugera ubwo ubucakara bwahagarikwaga muri Brésil mu wa 1888.
Icyo gihe sebuja yamuhaye ubutaka bwo guturamo, kandi nyuma yaho yashatse umugore witwa Palmira babyarana abana icyenda. Pata Seca yaje gupfa afite imyaka 130, nyuma yo gusitara ku musumari wari ufite umugese ukamutera indwara ya tetanusi.
Ku ya 13 Kamena buri mwaka, abuzukuraza be barahura maze bakibuka uyu mugabo bafata nk’intwari mu gihe cyari kitoroshye na gato cy’ubucakara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!