Hari byinshi bitangaje kuri uyu mushumba mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi, gusa uyu munsi turagaruka uburyo uyu mu Papa afite inkomoko ku birabura binyuze mu Muryango w’Aba-Creole wo muri Leta ya Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi byashyizwe hanze ku wa 13 Gicurasi 2025 n’umuhanga mu gushaka inkomoko z’abantu, Jari C. Honora, ubwo yamurikiraga The New York Times ubushakashatsi yakoze ku nkomoko ya Papa Léon XIV.
Honora agaragaza ko ubushakashatsi yakoze yifashishije ibitabo bitandukanye by’amateka ndetse n’ibirimo imyirondoro y’abantu batuye mu mujyi wa New Orleans wo muri iyi Leta bigaragaza ko igisekuru cya Papa Léon XIV gikomoka muri uyu muryango w’aba-Creole.
Bugaragaza kandi ko mu bitabo bitandukanye by’irangamimerere, ababyeyi bamubyaye ari bo Joseph Martinez na Louise Baquié banditsemo nk’abirabura, bashakaniye mu rusengero ruherereye mu gace gatuwe n’abirabura muri uyu mujyi wa New Orleans.
Gusa ubundi Papa Léon XIV yakuriye i Chicago, aho kuba i New Orleans kubera ko bamwe bo muri uwo muryango w’aba-Creole bagiye bimuka aho bari batuye bajya gushaka ubuzima mu bindi bice by’igihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!