Umugabo w’umunyapakitani Ali Nawaz Leghari w’imyaka 40 y’amavuko, wubahiriza cyane imihango y’abapfumu, yishe batanu mu bana be batandatu, akeka ko icyo gitambo gishobora kumuhesha ubukire.
Uyu mugabo yakoze iri bara mu ijoro ryo ku wa kane tariki ya 8 Mutarama 2014, yishe abakobwa be babiri n’abahungu batatu, bari hagati y’imyaka 3 na 13 abanize.
Uyu mugabo yiciye abana be mu cyaro cy’ahitwa Saeed Khan, mu birometero 230 by’umujyi wa Karachi, ari nawo mujyi wa mbere w’igihugu cya Pakistan:
Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Saeed Khan yavuze ko Leghari yamera imihango y’abapfumu cyane, bikaba bishoboka ko yatambye abana be ho igitambo agirango abone ubutunzi.”
Iyi nkuru dukesha urubuga rwa 7sur7, ivuga ko uyu mugabo mu minsi ishize yari yagerageje gushyira uburozi mu mafunguro abagize umuryango we bashakaga gufungura, ariko umugore we aburizamo uwo mugambi.
Ubwo uyu mugabo yicaga abana be batanu, umugore we n’umuhungu wabo w’imfura ntibari baraye mu rugo. Uyu mugabo akaba yari yasigaranye n’aba bana wenyine mu rugo, akaba yabishe abanize umwe umwe.



















TANGA IGITEKEREZO