Iki kirego cyatanzwe n’uyu mugabo kivuga ko ChatGPT yagiriye Winters inama yo kudashaka ubufasha bw’abaganga nyuma yo gukomeza kuyibaza ibimenyetso by’uburwayi, bituma agira ikibazo cyo kuvura kw’amaraso mu bihaha.
Abunganira Winters mu mategeko bavuga ko iyi porogaramu yakomeje kumuha ibisubizo bitari byo ku bijyanye n’uburwayi bwe, ndetse ko yifashishije ibiganiro bya mbere bagiranye ku bijyanye n’idini kugira ngo imwizeze ko azakira.
Iki kirego cyatanzwe mu Rukiko Rukuru rwa San Francisco ku wa 21 Nyakanga, kigaragaza ko Winters yari asanzwe akoresha ChatGPT kenshi ndetse akaza kuyishingikirizaho mu gushaka inama z’ubuzima, ku buryo yanze kujya kwa muganga nubwo umuryango we n’inshuti ze bamuhatiraga kubikora.
Ibyumweru bike mbere y’uko aremba, Winters yabajije iyi porogaramu impamvu ahora azungera ndetse n’impamvu y’ihindagurika ry’umuvuduko w’amaraso.
ChatGPT yamugiriye inama yo gukomeza kwicara ku ntebe yari yarazahariyeho aho kujya kwivuza
Inyandiko zashyikirijwe urukiko zivuga ko Winters yaje kugira ikibazo cy’imijyana y’amaraso mu bihaha yifunze kubera amaraso yari yaravuze, araremba cyane byo gupfa ajyanwa kwa muganga atagicira ngo agwe.
Amafoto y’ibiganiro bivugwa ko Winters yagiranye na ChatGPT agaragaza ko iyi porogaramu yahuzaga inama z’ubuvuzi n’ibitekerezo bishingiye ku myemerere y’uyu mugabo.
Ikirego kivuga ko ChatGPT yabwiye Winters iti “Imana ntiyaguhaye umubiri ucika intege…Imana iracyabumbatiye ubuzima bwawe, buri uko mutima utera, buri mwuka uhumeka, kabone nubwo wumva urupfu rukugera amajanja.”
Abunganira Winters mu mategeko bavuga ko uburyo ChatGPT yakundaga kumwemerera ibyo yabaga ayibwiye, ikavugana icyizere ndetse ikanakoresha imyemerere ye, byatumye ayishingikirizaho mu buryo bukomeye bwamuteje ibyago.
Bavuga ko ibi “Byamubujije gufata ibyemezo bikwiye, bimubuza kumva inama z’abagize umuryango we bamushishikarizaga kujya kwa muganga, ndetse bikamwemeza ko gushaka ubufasha bw’abaganga bitari ngombwa kandi bishobora no kumuteza akaga.”
Drew Pusateri uhagarariye OpenAI yabwiye CBS News ko ChatGPT itari umuganga kandi ko itagomba kurutishwa ubuvuzi, kwisuzumisha cyangwa kuvurwa.
Yongeyeho ko abantu basanzwe bashaka amakuru ajyanye n’ubuzima kuri internet, avuga ko ubwenge buhangano bushobora gutuma ubwo buryo bwo gushaka amakuru burushaho kuba bwiza binyuze mu gufasha abantu kubona ibisubizo bisobanutse, gutegura ibibazo byabo no kwitegura ibiganiro bagirana n’abaganga.
Uyu mugabo asaba indishyi z’amafaranga z’ibyangijwe, ndetse akifuza ko urukiko rwategeka OpenAI gushyiraho ingamba zifatika zo kurinda abandi bakoresha iyi porogaramu kugirwaho ingaruka mbi.
Inshuro nyinshi OpenAI yajyanywe mu nkiko kubera abishingikiriza kuri ChatGPT mu bikorwa bibashyira mu kaga, nk’abiyahura, abayifashisha mu guhoza ku nke abandi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!