Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yatangaje ko OpenAI n’ikigo cyayo Statsig, byagoraga uburyo Abanyamerika babona amakuru ku myanya imwe n’imwe y’akazi, ndetse bigatuma gusaba akazi bigorana, mu gihe byoroherezaga abakozi baturutse mu mahanga bafite impushya z’agateganyo zo gukorera muri Amerika.

Mu byo OpenAI yashinjwaga harimo kudashyira ku mugaragaro imwe mu myanya y’akazi ku rubuga rwayo rutangazwaho imyanya ihari, gusaba bamwe mu basaba akazi kohereza impapuro binyuze ku iposita aho gukoresha uburyo bwo kuri internet, ndetse no gutangaza imwe mu myanya y’akazi kuri radiyo mu masaha ya nijoro.

Abayobozi ba Amerika bavuze ko ubwo buryo bwatumye Abanyamerika benshi batabona ayo mahirwe, bigatuma OpenAI na Statsig bashobora kuvuga ko batabonaga abakozi baboneye mu gihugu, bityo bagahitamo guha akazi abafite impushya z’agateganyo.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika, Harmeet Dhillon, yavuze ko “bitemewe kuvangura abakozi b’Abanyamerika ushyira imbere abafite impushya z’agateganyo zo gukora.”

Mu masezerano yo gukemura iki kibazo, OpenAI izishyura miliyoni 1,2 z’amadolari nk’igihano, ndetse igashyiraho ikigega cya miliyoni 2 z’amadolari azagenerwa abavuga ko bagizweho ingaruka n’uburyo bwo gushaka abakozi bwakoreshejwe.

Nanone OpenAI yasabwe kuvugurura uburyo ikoresha mu gushaka abakozi, gutangaza imyanya y’akazi ku mugaragaro, kwakira ubusabe bw’akazi bukozwe kuri internet, guhugura abakozi bashinzwe gushaka abandi bakozi ndetse no gukurikiranwa na Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika.

OpenAI iyobowe na Sam Atman yaciwe miliyoni 3,2$ kubera gutangaza imyanya y’akazi mu ijoro
OpenAI iyobowe na Sam Atman yaciwe miliyoni 3,2$ kubera gutangaza imyanya y’akazi mu ijoro