00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OpenAI yaciwe miliyoni 3,2$ kubera gutangaza imyanya y’akazi mu ijoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 August 2026 saa 02:14
Yasuwe :

Ikigo gikora ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, OpenAI, cyemeye kwishyura miliyoni 3,2 z’amadolari ya Amerika mu rwego rwo gukemura ikirego cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cy’uko cyaba cyaravanguraga abakozi b’Abanyamerika mu gutanga akazi, kigaha amahirwe abakozi b’abanyamahanga bafite impushya z’agateganyo zo gukora muri icyo gihugu.

Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yatangaje ko OpenAI n’ikigo cyayo Statsig, byagoraga uburyo Abanyamerika babona amakuru ku myanya imwe n’imwe y’akazi, ndetse bigatuma gusaba akazi bigorana, mu gihe byoroherezaga abakozi baturutse mu mahanga bafite impushya z’agateganyo zo gukorera muri Amerika.

Mu byo OpenAI yashinjwaga harimo kudashyira ku mugaragaro imwe mu myanya y’akazi ku rubuga rwayo rutangazwaho imyanya ihari, gusaba bamwe mu basaba akazi kohereza impapuro binyuze ku iposita aho gukoresha uburyo bwo kuri internet, ndetse no gutangaza imwe mu myanya y’akazi kuri radiyo mu masaha ya nijoro.

Abayobozi ba Amerika bavuze ko ubwo buryo bwatumye Abanyamerika benshi batabona ayo mahirwe, bigatuma OpenAI na Statsig bashobora kuvuga ko batabonaga abakozi baboneye mu gihugu, bityo bagahitamo guha akazi abafite impushya z’agateganyo.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika, Harmeet Dhillon, yavuze ko “bitemewe kuvangura abakozi b’Abanyamerika ushyira imbere abafite impushya z’agateganyo zo gukora.”

Mu masezerano yo gukemura iki kibazo, OpenAI izishyura miliyoni 1,2 z’amadolari nk’igihano, ndetse igashyiraho ikigega cya miliyoni 2 z’amadolari azagenerwa abavuga ko bagizweho ingaruka n’uburyo bwo gushaka abakozi bwakoreshejwe.

Nanone OpenAI yasabwe kuvugurura uburyo ikoresha mu gushaka abakozi, gutangaza imyanya y’akazi ku mugaragaro, kwakira ubusabe bw’akazi bukozwe kuri internet, guhugura abakozi bashinzwe gushaka abandi bakozi ndetse no gukurikiranwa na Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika.

OpenAI iyobowe na Sam Atman yaciwe miliyoni 3,2$ kubera gutangaza imyanya y’akazi mu ijoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages