Umuhango wo kurahira ku bagize Guverinoma nshya muri Uganda wabaye ku wa Mbere tariki 8 Kamena 2026. Jessica Alupo wari Visi Perezida muri manda ishize, yongeye kugirirwa icyizere, ahabwa uyu mwanya, ndetse ni umwe mu barahiye kuri uwo munsi.
Ubwo Alupo yajyaga kurahirira izi nshingano, yaherekejwe n’abo mu muryango we.
Alupo ageze hagati avuga indahiro ye, umwe mu bo mu muryango we wari wasazwe n’ibyishimo yananiwe kwihangana, amuca mu ijambo, atangira kuvuga amagambo menshi ashima Perezida Museveni.
Uyu mubyeyi yumvikanye agira ati “ayiii, Perezida Museveni Imana iguhe umugisha, Museveni urakarama, Guverinoma yawe irakarama, Alupo arakarama. Uzaba Perezida wa Afurika. Warakoze cyane ku buyobozi bwawe.”
Nyuma yo gutuza k’uyu mubyeyi, Alupo yakomeje indahiro.
Ibyakozwe n’uyu mubyeyi byafashwe nk’ibidasanzwe kuko abaherekeje umuyobozi ugiye kurahira nta kintu baba bagomba kuvuga, ndetse nta n’umwanya w’ijambo bahabwa. Ni yo mpamvu byatangaje abari muri uyu muhango, ndetse bikaba bikomeje kugarukwaho n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
I like the fact that Madam Vice President didn’t stop her mother from expressing herself! 💕 pic.twitter.com/cZFhJSYCiy
— Madam CEO 🇺🇬 (@JackieAkampwera) June 9, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!