00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Abagabo bata ingo zabo bakajya gushaka abagore bakize

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 19 June 2026 saa 12:44
Yasuwe :

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyaruguru batangaje ko abagabo babo bata ingo bakajya gushaka abagore bishoboye bitewe n’amakimbirane mu miryango ashingiye ku bukene.

Ni ibyatangajwe na bamwe mu bagore bo mu Kagari ka Shororo, Akarere ka Nyaruguru ku wa 18 Kamena 2026.

Aba bagore bavuga ko abagabo babo babategeka guhahira ingo babura amafaranga bagahitamo kubata bagasanga abagore bishoboye.

Gusa ku rundi ruhande, bamwe mu bagabo bavuga bata abagore babo kubera ubusinzi bahoramo.

Umwe yagize ati “Hari abagore bajya mu tubari ndetse bikarangira banarayemo, bigatuma abagabo baba ba nyamwigendaho, ibirangira bisangiye abafite ubushobozi bwo kubatunga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko bari gushakira abagore bo muri aka karere ubushobozi bwo kwiteza imbere kugira ngo bibe igisubizo cy’amakimbirane mu miryango ahanini aterwa n’ubukene.

Yagize ati “Intego dufite ni uko buri mugore wese muri aka Karere ibyo ashoboye gukora tumufasha kugira ngo abone uburyo bwo kubikora”.

Aba bagore bavuga abagabo babo babasiga kubera amakimbirane aterwa n’ubusinzi ibituma bashukwa n’abagore bishoboye babashukisha inzoga bikarangira babasanze.

Abagore bamwe b'i Nyaruguru bavuze ko udashoboye guhahira urugo yisanga umugabo yamutaye agasanga abifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages