00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo : Yikanze inkongi y’umuriro amutwikisha amavuta yatekeshaga capati

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 10 March 2015 saa 02:59
Yasuwe :

Jean Uwayezu ukora akazi ko guteka capati ku muhanda utandukanya Umurenge wa Rwezamenyo n’uwa Gitega ahitwa kwa mutwe yahiye amaguru ubwo amavuta yatekeshaga capati yatuye akagurumana umwe mu batinyaga ko inzu yose akoreramo ifatwa n’umuriro akayamumenaho.

Uwayezu na bagenzi be bagera kuri Batatu barimo gutekera abakiriya bari muri resitora bakoreramo capati n’imireti mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri baje guhura n’ikibazo gitunguranye ipanu batekeragaho ifatwa n’inkongi y’umuriro bamara iminota igera kuri 10 babuze uko bayizimya.

Abaturage bari muri iyo resitora , bavuga ko umusore utabashije kumenyekana yahise aza yiruka agakubita ipanu yakaga umugeri nyuma yo kubona ko umuriro wari ku ipanu ushaka gufata ibindi bice bya resitora barimo maze ikererkeza aho Uwayezu yari ari amavuta yose n’umuriro bikamumenekaho ku maguru yombi agashya bikomeye.

N’ubwo bivugwa ko uyu musore yaba yatwitse mugenzi we atabigabiriye dore ko batari banasanzwe baziranye , Uwayezu we yemeza ko ashobora kuba yabikoze abishaka bitewe n’uko nyuma yo kumutwika yahise yiruka ariko akaza gufatwa n’abaturage.

Yagize ati “ Njye sinavuga ko atari yabigambiriye kubera ko iyo aba atabishakaga ntiyari gukubita ipanu umugeri ayerekeza aho twari duhagaze kandi hari ahandi hantu hanini cyane yari kuyitera cyangwa se ngo se ahite yiruka”.

Bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cyo kwa Nyiranuma giherereye mu Kagari ka Biryogo, uwamutwitse yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .