Ni abantu bateye ukwabo, bitewe n’uko nta wiyumvisha uburyo basambanira mu marimbi ntacyo bishisha. Ntibasanzwe, yewe biranagoye cyane gusobanurira umuntu uwo ariwe wese uburyo hari abantu basambanira mu marimbi boshye nta nzu babamo.
Mu mujyi wa Kigali, usanga abasore benshi bakiba iwabo bakunda guhura n’ibibazo byo kubura aho bashobora gukorera imibonano mpuzabitsina n’abakunzi babo, ku buryo hari na bamwe muri bo bahitamo kujya gutira bagenzi babo ibyumba, cyangwa bagahitamo kujya ahantu hiherereye nko ku marimbi, kugira ngo byibuze babashe kwinezeza by’igihe gito.
Ayo matsiko yanjye kandi yatumye negera bamwe mu bo mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo, ngo nsobanukirwe by’imvaho aba bantu basambanira mu marimbi.
Mivumbi (izina rye ryahinduwe) yabwiye IGIHE ko ahora yibaza impamvu hari abantu bakunda kuza gusambanira ku marimbi nijoro, kandi haba hateye ubwoba.
Yagize ati “Narumiwe, kuko sinjya niyumvisha uburyo abantu bashobora kuza gasambanira ku marimbi basize inzu. Igitangaje ni uko utapfa kuvuga ko bikorwa n’abasore gusa, kuko hari n’igihe usanga hari n’abantu bakize baza bagaparika amamodoka yabo hano bakikorera ibyabo maze barangiza bakagenda.”
Bideri Hamdan w’imyaka 26, we yemeje ko abantu benshi bakunze gusambanira mu marimbi baba ari abasore bibera iwabo babikora kubera ko nta handi hantu baba bafite ho kujyana abakunzi babo.
Yagize ati “Nanjye mbere ntarava mu rugo, nakundaga kuhazana abakobwa twakundanaga kubera uburyo haba hatuje cyane nta n’abantu benshi bahanyura.”
Ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu Kagari ka Rugarama, Jeannette Nyiransabimana, yavuze ko icyo kibazo batari bakizi ndetse akemeza ko bagiye kugikurikirana.
Yagize ati “Ayo makuru ntacyo nyaziho rwose, kuko ni bwo tukibyumva ariko buriya tugiye kubikurikirana kuko ibyo bintu atari byiza.”
Yongeyeho ko agiye kubigeza ku buyobozi bumukuriye kugira ngo babifatire ingamba zihamye.



















TANGA IGITEKEREZO