00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyakabanda: Gusomwa ku munwa n’undi muhungu byatumye akubitwa iz’akabwana n’umukunzi we

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 2 August 2014 saa 06:04
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 31 Nyakanga ni bwo Mukeshimana Carine w’imyaka 25 uvuga ko atuye mu Murenge wa Nyakabanda mu Kagari ka Munanira yakubiswe bikomeye n’umukunzi we nyuma y’uko yari asomwe ku munwa n’undi musore.
Mbere y’uko akubitwa, Mukeshimana yari ari gusangira n’umukunzi we mu kabari kari hafi y’ahazwi nka Café de Nyakabanda aho yaje kugira ibyago agasomwa ku munwa n’umuhungu witwa Fred bigeze kwigana mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye dore ko ubu ari kurangiza Kaminuza (…)

Mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 31 Nyakanga ni bwo Mukeshimana Carine w’imyaka 25 uvuga ko atuye mu Murenge wa Nyakabanda mu Kagari ka Munanira yakubiswe bikomeye n’umukunzi we nyuma y’uko yari asomwe ku munwa n’undi musore.

Mbere y’uko akubitwa, Mukeshimana yari ari gusangira n’umukunzi we mu kabari kari hafi y’ahazwi nka Café de Nyakabanda aho yaje kugira ibyago agasomwa ku munwa n’umuhungu witwa Fred bigeze kwigana mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye dore ko ubu ari kurangiza Kaminuza muri INILAK.

Mu kiganiro gito IGIHE yagiranye na Mukeshimana nyuma yo gukubitwa bikomeye mu ruhame n’umukunzi we, yiyemerera ko yakubiswe bitewe n’uko yasomwe ku munwa n’ undi muhungu kandi yaremeranije n’umukunzi we ko nta wundi muntu uzahamusoma mu gihe bagikundana.

Mukeshimana yagize ati “Nakubiswe kubera ko nasomye undi muntu central (ku munwa) kandi atari umukunzi wanjye, kandi nawe uretse kumbaza ibyo uzi nka mwarimu uzi ko ku munwa hagati uhasomwa n’umukunzi wawe”.

Yakomeje agira ati “Ndemera kandi nanemeye imbere ye ko nakoze amakosa ndetse mbimusabira imbabazi kuko arankunda kandi nanjye ndamukunda cyane”.

Naho uyu mukunzi we Fred utarashatse kuvuga byinshi yabwiye IGIHE ko adakunda umukobwa umuryarya ari nayo mpamvu yatumye amukubita.

Yagize ati “Sinkunda uburyarya, ni gute se umuntu ashobora gusoma cyangwa gusomwa “central” imbere yawe hanyuma akakumvisha ko ari wowe akunda nta wundi? Gusa niba ari inzoga se kuki atagiye yambaye ubusa? “Man” abakobwa ni ababeshyi”.

Gusa amakuru aturuka mu nshuti z’uyu muhungu avuga ko impamvu yamukubise ari uko azi neza ko umukunzi we atwite inda ye akaba yaratunguwe no kubona ahuza iminwa n’undi muhungu mu gihe ibyo bifatwa nk’amahano ku bakundana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages