00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntugaterere umukobwa ivi na gato - Apôtre Dr Paul Gitwaza ku basore bagiye kurongora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 July 2026 saa 08:47
Yasuwe :

Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yatangaje ko ibyo abasore bakora baterera ivi abakobwa mu gihe babambika impeta babasaba ko bazabana akaramata byatangijwe n’abayoboke ba satani ariko birangira byinjiye no mu bakirisito, ababuza kuzongera kubikora.

Yabigarutseho mu cyigisho yatanze ku wa 22 Nyakanga 2026, kivuga
Ingeso nziza no Gukiranuka.

Yavuze ko atari ngombwa ko abantu bashyira ibintu byose ku mbuga nkoranyambaga kuko ari ho abarozi n’amashitani ahera amenya ibintu byabo.

Dr Gitwaza yavuze ko abasore bakunda guterera ivi abakobwa nyamara ari imihango yatangijwe n’abatemera Imana.

Ati “Ikindi mbabwira gikomeye mutazi ariko cyatejwe imbere n’abayoboke ba satani, mwe murabikora abahungu. Guterera umukobwa ivi ngo umwambike impeta. Biriya muba mukoze uba ugiye munsi y’imbaraga zindi ni yo mpamvu mubona ingo zitagikomera ubu. Ntugaterere umukobwa ivi na gato. Bibiliya iravuga ngo muzapfukamire Imana yonyine, uriya ni umuco wazanywe n’abakorera Satani wemerwa n’abakirisito n’abana b’imana, ntuzabikore ngo uterere umukobwa ivi.”

Yohana yagiye guterera malayika ivi, malayika aramubuza amubwira ko ari imbata mugenzi ahubwo Imana yonyine ipfukamirwa.

Dr Gitwaza yabujije abakobwa kwemera ko abasore babaterera ivi kuko bisenya imiryango, avuga ko ari imico y’i Burayi na Amerika kandi abantu baho benshi birangira batandukanye n’abo bashakanye.

Ati “Ni bangahe bubatse i Burayi? Bose batandukanye n’abo bashakanye kubera ibyo byo gutera ivi kuko si Imana iyoboye urwo rugo, ruyobowe n’ikidayimoni cy’uwo bapfukamiye.”

Apôtre Dr Paul Gitwaza yabujije abasore gutera ivi kuko ari byo bisenya ingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages