Biravugwa ko aba baturage bayobotse inzira yo kugurisha amano kubera ubuzima bukomeje kuba ingorabahizi ndetse no kubona akazi muri icyo gihugu bikaba ari indyankurye.
Kimwe mu bitangaje muri iki gikorwa kiri kujya mbere ni uko uko ugurisha ino risumbya ubunini irindi ari nako uhabwa amafaranga menshi.
MoneyCentral yanditse ko ino rinini rigura ibihumbi 40$, ino riringaniye rigura ibihumbi 25$ naho ino ritoya kuruta ayandi rigura ibihumbi 10$.
Hari amwe mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwe mu basore bikekwa ko bagurishije amano, ari gucumbagira ariko yerekana imodoka agendamo.
Benshi mu babonye iyi nkuru bibajije abari kugura amano y’abaturage ndetse n’icyo yaba ayakoresha.
Kuva mu cyumweru gishize amakuru avuga ko iyo wemeye ko kugurisha ino cyangwa amano yawe nta wundi muntu wemerewe kureba ikirenge cyawe, icyakora abandi bavuga ko ari amashyengo ko ibyo bikorwa nta bihari.
— SKIRMISHES (@AndrewMapfungi2) May 31, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!