Umujyanama w’Umujyi wa Dunedin, Jo Galer, yitabiriye inama y’inzego z’ibanze yabaye ku wa Mbere akoresheje ikoranabuhanga (videoconference), aho yari mu bwogero bwe nubwo uko yari yambaye byagaragaraga ko atari koga.
Muri iyo nama, Umuyobozi w’Umujyi wa Dunedin, Sophie Barker, yamubwiye ko akwiye guhindura aho camera ireba.
Ati “Wenda wagombye kwimura kamera yawe gato. Turabona imyenda yawe.”
Ariko Jo Galer ntacyo byamukozeho ahubwo yahise abaza ati “Murambona?”
Yakomeje agira ati “Murabona imyenda yanjye nameshe, murambona… nta kindi kibazo gihari!”
Uretse imyenda yari inyuma ye, igicucu cy’umuntu cyagaragaraga inyuma y’urugi rw’ubwogero cyatumye abantu benshi bavuga cyane.
Bamwe batangiye kwibaza bati “Ariko ni nde wari mu bwogero? Ese ni umugabo we?”
Iyi si yo nshuro ya mbere inama y’Umujyi wa Dunedin ikwirakwiye kuko mu 2020, uwari umujyanama w’umujyi icyo gihe, David Benson-Pope, na we yigeze gutungura abantu ubwo yagaragaraga yambaye ikabutura ngufi mu gihe yari mu nama kuri Zoom ari mu biro bye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!