00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nouvelle-Zélande: Umuyobozi yitabiriye inama ari mu bwogero, utwenda tw’imbere tugaragara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 August 2026 saa 10:16
Yasuwe :

Umuyobozi wo muri Nouvelle-Zélande yatumye benshi bacika ururondogoro kubera kwitabira inama y’inzego z’ibanze z’umujyi ari mu bwogero iwe, aho imyenda y’imbere yari imanitse inyuma ye.

Umujyanama w’Umujyi wa Dunedin, Jo Galer, yitabiriye inama y’inzego z’ibanze yabaye ku wa Mbere akoresheje ikoranabuhanga (videoconference), aho yari mu bwogero bwe nubwo uko yari yambaye byagaragaraga ko atari koga.

Muri iyo nama, Umuyobozi w’Umujyi wa Dunedin, Sophie Barker, yamubwiye ko akwiye guhindura aho camera ireba.

Ati “Wenda wagombye kwimura kamera yawe gato. Turabona imyenda yawe.”

Ariko Jo Galer ntacyo byamukozeho ahubwo yahise abaza ati “Murambona?”

Yakomeje agira ati “Murabona imyenda yanjye nameshe, murambona… nta kindi kibazo gihari!”

Uretse imyenda yari inyuma ye, igicucu cy’umuntu cyagaragaraga inyuma y’urugi rw’ubwogero cyatumye abantu benshi bavuga cyane.

Bamwe batangiye kwibaza bati “Ariko ni nde wari mu bwogero? Ese ni umugabo we?”

Iyi si yo nshuro ya mbere inama y’Umujyi wa Dunedin ikwirakwiye kuko mu 2020, uwari umujyanama w’umujyi icyo gihe, David Benson-Pope, na we yigeze gutungura abantu ubwo yagaragaraga yambaye ikabutura ngufi mu gihe yari mu nama kuri Zoom ari mu biro bye.

Umuyobozi wo muri Nouvelle-Zélande yitabiriye inama ari muri douche

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages