Izi nkweto zo mu bwoko bwa sandali ziswe Air Zoom Hyperslide, zakozwe ku bufatanye bwa Nike na Hyperice, ikigo kizwi mu gukora ibikoresho bifasha abakinnyi kuruhura umubiri nyuma y’imyitozo.
Air Zoom Hyperslide zifite akuma kitwa Hyperslide Pod, gafatishwa rukuruzi mu nkweto. Ako kuma ni ko gatanga ubushyuhe no kunyeganyeza ibirenge, bigakora nka massage.
Uzambaye ashobora guhitamo kimwe mu byiciro bitatu by’ubushyuhe, bushobora kugera kuri dogere 47 Celsius. Ashobora kandi guhitamo kimwe mu byiciro bitatu bya massage, buri cyiciro kigakora mu gihe cy’iminota 15.
Ubushyuhe na massage bishobora kugenzurwa hifashishijwe button ziri kuri ako kuma cyangwa porogaramu ya Hyperice ikoreshwa muri telefone.
Mu gihe inkweto Nike na Hyperice baheruka gukora, Hyperboot, zishyushya kandi zigakanda ikirenge cyose n’akagombambari, Air Zoom Hyperslide zo zibanda cyane ku gice cyo hejuru cy’ikirenge.
Hasi yazo hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Nike rya Air Zoom cushioning, rigamije korohereza ibirenge no gutuma uzambaye yumva ameze neza. Nike ivuga ko izi nkweto zagenewe abakinnyi, abakora imyitozo ngororamubiri n’abantu bamara umunsi wose bahagaze cyangwa bagenda.
Izi nkweto zizatangira kugurishwa ku wa 29 Nzeri 2026, ku giciro cya 249$, ni ukuvuga arenga ibihumbi 360 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!