Umukobwa w’imfura wa Perezida Goodluck Jonathan yashyingiranwe n’umukunzi we Godswill Osim Edward mu mujyi wa Abuja, aho abatumirwa bahawe impano ya telefone zo mu bwoko bwa iPhone zisizeho zahabu.
Izi telefone ziri kuvugisha benshi mu batuye Nijeriya zirahenze cyane zari zanditseho amazina y’abageni Faith na Godswill.
Abitabiriye ubu bukwe bw’umukobwa wa Perezida Goodluck ubusanzwe ni abakire bakomeye barimo abacuruzi n’abanyepolitiki nabo babasha gutunga ibintu bihenze, none ibinyamakuru bitandukanye mu mpera z’icyumweru gishize byakomeje kwibaza impamvu Perezida yasesaguye umutungo abaha impano zihenze nyamara igihugu cye kirimo n’abababaye.


















TANGA IGITEKEREZO