Ayo mashusho yacishije ururondogoro benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, gusa umuyobozi w’abanyeshuri muri icyo kigo yabwiye BBC ko kwambara isutiye bisanzwe biri mu mategeko y’ikigo mu rwego rwo kutarangaza abanyeshuri bagenzi babo.
Haruna Ayagi uharanira uburenganzira bwa muntu, yavuze ko abanyeshuri babishaka bajya kurega iyo kaminuza kuko yahohoteye uburenganzira bwabo.
Yagize ati “Gukorakora umuntu nta burenganzira yaguhaye ni uguhonyora uburenganzira bwe kandi bishobora gukurikiranwa n’amategeko. Iyi kaminuza iri gukora amakosa mu buryo ikoresha bwo guhangana n’imyambarire idahwitse.”
Umuyobozi Mukuru w’iyi kaminuza, Muizz Olatunji, abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko amategeko y’imyambarira yagaragaye mu mashusho atari mashya, kuko yashyizweho kugira ngo bimakaze umuco wo kwambara byiyubashye.
Yagize ati “Amategeko y’imyambarire agamije kurinda abanyeshuri ibirangaza, ashishikariza abanyeshuri kwambara byiyubashye bijyanye n’indangagaciro z’ikigo.”
Si ibyo gusa uyu muyobozi yagaragaje ko imyambarire irangaza yaba uwo bahuje igitsina cyangwa uwo batagihuje, iba ari imyenda itiyubashye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!