Ibi kandi bishimangirwa n’uko muri Nigeria ariho hari isoko rinini ry’imbwa muri Afurika. Riherereye mu gace ka Dawaki ndetse muri iki gihugu hari uduce twinshi dufite umuco wo kurya inyama z’imbwa.
Muri iryo soko imbwa iba igura hagati ya 25$ na 45$, bazigurisha nk’abagurisha ihene.
Umwe mu baturage bo muri Nigeria baganiriye na BBC yavuze ko kuri bo imbwa ari itungo ryiza ndetse ko abagabo babo aribo bajya kuzihiga.
Ati “Abagabo bagendana ibintu bikurura imbwa ku buryo zigenda zimukurukiye yayifata bakayizanira twebwe abagore.”
Undi we yavuze ko batakuroga urya inyama z’imbwa.
Ati “Hari nk’umuntu ushaka kukugirira nabi akoresheje amarozi ntabwo bwagufata urya imbwa, ariko nk’iyo ushaka gutereta umukobwa kugira ngo agukunde umuha umutima w’imbwa cyangwa umwijima.”
Umwe mu baganga bita ku matungo wo muri iki gihugu, Dr Mark Ofua, we agaragaza ko kurya imbwa bidakwiye kuko zifasha ibindi bintu byinshi.
Ati “Imbwa zishobora kubona kanseri umuntu ataranabimenya ko ayirwaye ndetse atarajya mu baganga. Imbwa zifasha abana barwaye autism."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!