Ikigo gishinzwe indege za gisivile muri Turikiya cyatangaje gahunda yo gutangira guhana bene abo bagenzi batihanganira uko urugendo rureshya, kivuga ko iyo myitwarire mibi mu ndege igomba gucika.
Abazafatwa bahagurutse mbere y’uko indege ihagarara burundu ku kibuga, bafungura utubati two hejuru, babangamira abandi mu nzira abantu banyuramo bari mu ndege cyangwa bihutira kujya imbere batarindiriye ko abandi basohoka, bashobora guhanishwa amande.
Nubwo hataratangazwa umubare nyawo, bivugwa ko ushobora kuba uri hafi $70 (asaga ibihumbi 100 Frw).
Iyo myitwarire y’abagenzi batihangana yahawe n’izina rya "aisle lice", ugenekereje mu Kinyarwanda wabigereranya n’abantu bahinduka nk’ibimata cyangwa ibirondwe mu nzira yo hagati mu ndege.
Hari hashize igihe abakoresha indege muri Turikiya binubira imyitwarire y’abagenzi bamwe, biba ngombwa ko ikigo gishinzwe ingendo za gisivile gifata ingamba zo gukemura icyo kibazo. Cyizeye ko ayo mande azatuma abantu basohoka mu ndege nta muvundo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!